AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Guha ifatabuguzi abakozi bose ba Rayon-Bimwe mu biri mu masezerano ya Canal+ na Rayon

Guha ifatabuguzi abakozi bose ba Rayon-Bimwe mu biri mu masezerano ya Canal+ na Rayon
11-11-2021 saa 15:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1851 | Ibitekerezo

Sosiyete ya Canal + icuruza serivisi z’ifatabuguzi ry’isakazamashusho na bimwe mu bikoresho bijyana na ryo, yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Rayon Sports aho bimwe mu byo iyi kompanyi izajya iha iriya kipe ari ifatabuguzi ryayo abakozi bose b’iyi kipe.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ndetse n’umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.

Ubu abakinnyi ba Rayon Sports bazajya Bambara umwambaro wamamaza iyi sosiyete ya Canal + ya mbere muri serivisi z’isakazamashusho ryerekana imikino yiganjemo umupira w’amaguru.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua avuga ko ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifite abakunzi benshi bityo gukorana na yo byitezweho gukomeza kuzamura imenyekana ry’ibikorwa bya Canal +.

Yagize ati “Twizeye ko imikoranire na Rayon Sports biri mu bizatuma Canal+ n’ibikorwa byacu birushaho kumenyekana.”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko bishimiye kwinjira mu mikoranire na Canal + nubwo ari amasezerano y’umwaka umwe ariko ngo “ni intango nziza kandi twizera ko izatanga umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi dukoze uyu muhango, turateganya no gushaka abandi, tuzakora undi muhango nk’uyu mu minsi iri imbere, n’ubundi n’ubundi.”

Uwayezu Jean Fidèle yavuze kandi ko Canal+ isanzwe ari sosiyete ikomeye mu bijyanye no gucucuruza serivisi z’isakamazamashusho, aboneraho guhamagarira abaturarwanda kuyigana ari benshi.

Yagize ati “Nimuzitabira mukagura serivisi za Canal + natwe tuzabona byinshi.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA