AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa, ubu wagira amahirwe yo kureba imipira ikomeye kuri CANAL+

Ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa, ubu wagira amahirwe yo kureba imipira ikomeye kuri CANAL+
29-07-2022 saa 10:56' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 9193 | Ibitekerezo

Mu gihe igaruka rya shampiyona z’iburayi ryegereje, CANAL+ yanegeye abakiliya bayo impano y’iminsi 15 yo kureba amashene yose, uhereye ku bagura ifatabuguzi ry’ibihumbi 5,000FRW.

Ni poromosiyo CANAL+ yashyizeho mu gihe ikomeje ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ikorera ku mugabane w’Africa. Mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kunogerwa n’ibyiza bitambuka ku mashene aboneka kuri Dekoderi ya CANAL+, ubu ku ifatabuguzi ryose umukiliya aguze, ahita abona iminsi 15 yo kureba amashene yose ya CANAL+

By’umwihariko, Canal+ yashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo ifashe abakunzi b’umupira muri rusange cyane cyane abagura ifatabuguzi rya ‘Ikaze’ kugira amahirwe yo kureba imikino igiye gutangira ku giciro gitoya. Iyi poromosiyo yatangiye tariki ya mbere Nyakanga ikaba izarangira tariki 31 Nyakanya 2022.

Umukiliya wa CANAL+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora gukoresha MTN Mobile Money aho akanda *182*3*1*4#, Airtel Money *500*4*3*2*4#, Ecobank Mobile App, cyangwa akanyura ku mucuruzi wemewe cyangwa iduka rya CANAL+ rimwegereye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA