AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rayon Sports na Tour du Rwanda biri mubyatumye Arsenal igirana amasezerano na Skol

Rayon Sports na Tour du Rwanda biri mubyatumye Arsenal igirana amasezerano na Skol
10-01-2019 saa 09:02' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3909 | Ibitekerezo

Uruganda rwenga inzoga mu Rwanda Skol rwagiranye na Arsenal amasezerano y’ubufatanye mu kwamamaza ibikorwa byayo mu Rwanda Rayon Sports na Tour du Rwanda nibyo Arsenal yagendeyeho yemerera Skol gukorana .

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa Skol mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu taliki ya 09 Mutarama 2019 bagaragaza ibukubiye muri aya masezerano .

Yvan wari uhagarariye Skol muri ayo masezerano yagiranye na Arsenal y’imyaka 3 yashyizweho umukono kuwa 22 Ukuboza 2018 avuga ko Arsenal ariyo yegereye Skol nyuma yo gusanga aricyo kigo cy’ubucuruzi bakorana mu Rwanda kuko aricyo cyari cyujuje ibyo Arsenal yashakaga byo kuba bateza imbere imikino bikabahuza n’abafana benshi mu Gihugu.

Anita Haguma Ushinzwe ubucuruzi muri Skol Rwanda ari mubashyize umukono kuri ayo masezerano .

Yagize ati “Ntabwo aritwe twashatse Arsenal niyo yatwegereye kubera ibikorwa byacu byindashyikirwa muri siporo mu Rwanda birimo gufatanya na Rayon sports na Tour du Rwanda. Ibi nibyo byatumye Arsenal ibona ko aritwe twegeranye n’abakunzi ba siporo kurusha abandi kandi nayo nibyo iba yifuza. ahanini bikaba binashingira ku masezerano bagiranye na RDB yo gukorana n’ibigo byo mu Rwanda”.

Mu bindi yagarutseho ni ukuntu Skol yifuza ubufatanyabikorwa binyuze mu kigo cy’igihugu gitsura Amajyambere (RDB ) aho Skol ishaka kuzajya ihuza abafana ba Arsenal binyunze ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bazabasha kubona amatike ndetse no kwirebebera imipira ya Arsenal biciye ku mbuga nkoranyambaga .

Iyi niyo nzoga Arsenal izatangira yamazaza abakinnyi 3 nibo bazamamaza iyi nzoga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA