AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abaforomo 2 birukanywe bazira ko banze gufasha umugore ari kubise kuko atishyuye 160 Frw

Abaforomo 2 birukanywe bazira ko banze gufasha umugore ari kubise kuko atishyuye 160 Frw
18-09-2019 saa 16:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4082 | Ibitekerezo

Abaforomo babiri bakoraga mu kigo nderabuzima bahagaritswe ku kazi nyuma yo kwaga gufasha umugore wari kubise bavuga ko atishyuye amashilingi 20 ya Kenya bise ayo kwiyandikisha.

Umuyobozi w’ umugi wa Nairobi Mike Sonko niwe ubwe wiyirukaniye kuri uyu wa Kabili tariki 17 Nzeri 2019 abo baforomo bakoraga ku kigo nderabuzima cya Dandora.

Ni mu gihe ku wa Mbere ababyeyi bari bigaragambije bamagana ibyakorewe umubyeyi mugenzi wabo watereranywe n’ abaforomo ari kubise.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu mugi wa Nairobi Mohamed Dagane yavuze ko muri materinite nta mafaranga yitwa ayo kwiyandisha abaho.

Akomeza agira ati “Nta muntu ugomba gukorerwa ibikorwa bitari ibya kimuntu haba mu bitaro imbere cyangwa hanze yabyo”.

Avuga ko itsinda rishinzwe iperereza ryamaze kujya mu kigo nderabuzima cya Dandora gucukumbura iki kibazo cyabaye.

Nairobi News ivuga ko abaturage baturiye iki kigo nderabuzima bavuga ko uyu mubyeyi yarinze abyarira hanze, abo baforomo banze ko yinjira mu nzu imbere ngo ashyirwe ku gitanda nk’ abandi babyeyi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA