AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Afurika : Hatashywe ikiraro kidasanzwe gihita cyandikwa muri ‘Guinness des records’

Afurika : Hatashywe ikiraro kidasanzwe gihita cyandikwa muri ‘Guinness des records’
18-05-2019 saa 12:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5882 | Ibitekerezo

Mu gihugu cya Misiri ku wa Gatatu w’ iki cyumweru hafunguwe ku mugaragaro ikiraro cyambukiranya uruzi rwa Nili, iki kiraro ni kimwe mu mishinga minini ya gisirikare yateguwe mu rwego rwo kwegereza abaturage ibikorwaremezo no guhanga akazi.

Iki kiraro cyambukiranya uruzi rwa Nili niyo nzira ifatika ibayeho ihuza Umujyi wa Cairo n’ inyanja itukura. Iki kiraro kitezweho kugabanya ubucukike mu mujyi wa Cairo.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2019 , Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi ari kumwe n’ abaminisitiri n’abasirikare bakomeye banyuze kuri iki kiraro mu rwego rwo kugitaha ku mugaragaro.

Nicyo kiraro cyagutse kurusha ibindi kuko gifite metero 67 z’ ubugari. Umuyobozi wa Guinness Book of World Records cya gitabo cyandikwamo ibintu n’ abantu byaciye agahigo ku Isi yari ahari mu muhango wo gufungura kumugaragaro iki kiraro. Iki kiraro cyahise cyandikwa muri icyo gitabo nk’ ikiraro kigari kurenza ibindi byose mu Isi.

Nk’ uko byatangajwe muri uyu muhango iki kiraro cyagiyeho amakamba y’ ibyuma afite uburebure bwa kilometero 1600.

Iki kiraro cyambukiranya ikirwa cya Warraq gituwe n’ abantu ibihumbi 100. Abatuye kuri iki kirwa ntibemeranya na gahunda ihari yo gusenya amazu akiriho hakubakwa bundi bushya mu buryo bugezweho.

Africa news yatangaje ko mu kwezi gushize Perezida Sisi yasuye iki kirwa agahakana amakuru avuga ko iki kirwa kigiye guhabwa abashoramari bakakibyaza umusaruro, abaturage bakimurwa.

Perezida Sisi yavuze ko ‘bidashoboka ko bimura abaturage babo ku gahato’.

Ibindi bintu biteye ishema byubatswe mu Misiri ku butegetsi bwa Perezida Sisi harimo umushinga wo kwagura ‘Suez Canal’ warangiye muri 2015, n’ umujyi mushya urikubakwa mu Burasirazuba bwa Cairo mu butayu bwo mu Misiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA