AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

BYAKOMEYE:Umuvandimwe wa Joseph Kabila yangiwe gusohoka igihugu

BYAKOMEYE:Umuvandimwe wa Joseph Kabila  yangiwe gusohoka igihugu
11-02-2022 saa 10:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2731 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022, uwahoze ari guverineri w’intara ya Tanganyika, Zoé Kabila, yangiwe kuva i Kinshasa ngo yerekeze muri Afurika y’Epfo gusura umuvandimwe we uharwariye

Zoe Kabila umuvandimwe w’uwahoze ari perezida Joseph Kabila yagombaga kujya muri Afrika yepfo akoresheje indege ya Kompanyi ya South African Airways (SAA). Kubw’amahirwe make ntabwo ibintu byose byagenze nkuko byari byateganijwe kuri Zoé Kabila.

7 Sur 7 yanditse ko indege yagombaga kujyana uyu mugabo kuri uyu wa kane, mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo ,Zoé Kabila yageze ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili mbere yahoo gato mu rwego rwo kunoza urugendo rwe.

Agezeyo ngo yajyanywe ku biro by’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) ku kibuga cy’indege. Nyuma amenyeshwa ko adashobora gufata indege ye ,nk’uko byari biteguwe.

Binavugwa ko Zoé Kabila wari urimo gukoresha urupapuro rw’inzira rwe yahise arwamburwa rugafatirwa n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya N’djili.

Nk’uko amakuru amwe abivuga,ngo Zoé Kabila yifuzaga kujya kwifatanya n’umuvandimwe we, Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’igihugu, umaze iminsi mike muri Afurika y’Epfo kubera impamvu z’ubuzima nk’uko bamwe mu bavandimwe be babitangaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA