AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Byinshi kuri Gen Bosco Ntaganda,Indwanyi benshi bazi nk’Umwicanyi ruharwa ’The Terminator’

Byinshi kuri  Gen Bosco Ntaganda,Indwanyi  benshi bazi  nk’Umwicanyi ruharwa ’The Terminator’
1er-06-2022 saa 10:58' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2838 | Ibitekerezo

Ni umugabo ushinguye akaba atuje ndetse akaba akunda kwambara ingofero zikoze mu ruhu,akaba umugabo ukunda intambara no kuzirwana ariko iyo avuga ubona ari umugabo wuje ubupfura gusa abahuye nawe bamuvugaho kubura izina bamwita kubera ubugome ndenga kamere aho yaje kwitwa ’The Terminator’

Gen. Bosco Ntaganda ni umusirikare warwanye intambara mu bihugu bitandukanye, ayobora ingabo biza kurangira ashinjwe ubwicanyi ndengakamere bwakozwe aho yayoboraga ingabo kugera aho ahimbwa n’amazina amugaragaza nk’umwicanyi ruharwa, byatumye ahamwa n’ibyaha 18.

1.Bosco Ntaganda yavukiye mu Rwanda

Ku wa 5 Ugushyingo 1973, nibwo Bosco yavukiye mu Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru mu Kinigi, ubu ni mu karere ka Musanze,ariko afite ubwenegihugu bwa Congo.

2.Yatorotse ishuri ajya ku rugamba

Mu busore bwe, nibwo Ntaganda yavuye mu Rwanda ajya kuba muri Ngungu i Masisi, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho yigaga amashuri yisumbuye, yaje kuritoroka atarirangije ajya mu gisirikare cya RPF/Inkotanyi muri Uganda afite imyaka 17. Muri 2009 nibwo yashyizwe mu ngabo za leta ya DR Congo ku ipeti rya jenerali

3. Bosco Ntaganda mu gisirikare cy’Inkotanyi

Bosco Ntaganda yarwanye mu ngabo za FPR/ Inkotanyi kuva zigaba i Bitero mu 1990, kugeza ubwo ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana buvuyeho ndetse na jenoside yakorerwaga Abatutsi ihagaritswe mu 1994, yahavuye asubira muri Congo mu mutwe w’inyeshyamba wa FPLC “Forces Patriotiques pour la libération du Congo” aba umuyobozi mukuru w’ingabo ushinzwe urugamba.

4.Bosco Ntaganda ni umusirikare ufite ipeti rya jenerali

Mu 2005 nibwo Ntaganda yambitswe ipeti rya Jenerali. 2009 yifatanyije na Gen Laurent Nkunda wari uyoboye CNDP (le Congrès national pour la défense du peuple), nabwo urugamba ntabwo rwigeze rumuhira, nyuma Ntaganda yinjiye mu mutwe wa M23 kuva mu 2012 mbere y’uko uyu mutwe ucikamo ibice, icye n’icya Gen Sultani Makenga, gusa icye kigatsindwa ari nabwo yahise afata umwanzuro wo kwifatisha.

5.Ntaganda ashinjwa ubwicanyi ndengakamere

Ku wa 22 Kanama 2006, nibwo Bosco yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La haye, ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, gukoresha abana bato mu ntambara, aho ngo yababwiraga ati “Iyo uri umusirikare ubona umugore w’ubuntu, buri kintu cyose kiba ari ubuntu” n’ibindi bitandukanye ashinjwa gukorera mu gace ka Ituri hagati ya 2002 na 2003.

Icyo gihe ntabwo Ntaganda yahise atabwa muri yombi, yafashwe mu 2013 nyuma yo kwishyikiriza Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda amaze guhunga igihugu cye.

Kubera ibyaha Ntaganda yashinjwe, yaje guhimbwa akazina ka ‘The Terminator’ iri zina rizwi muri filimi ya Arnold Schwarzenegger, igaragaramo ubwicanyi bukomeye, ubwaryo urigenekereje nk’uko risobanurwa n’umusomyi wa Bwiza.com, wanarwanye imwe mu ntambaza zabereye muri Congo.

Bosco Ntaganda,yahamijwe ibyaha 13 by’intambara n’ibyaha 5 byibasiye inyoko muntu yakoze hagati ya 2002 na 2003 mu ntara ya Ituri. Ntaganda yaburanye ahakana ibi byaha.

Ntaganda yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu n’ibindi byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,ubwicanyi,kwinjiza abana mu gisirikare n’ibindi byaha by’intambara byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 30.

Byinshi waba utazi kuri Gen Bosco Ntaganda, indwanyi karundura benshi bazi nk’umugome w’umwicanyi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA