AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dore abantu 10 baburiwe irengero mu buryo bw’amayobera imodoka zabo zitoragurwa ku gasozi

Dore abantu 10 baburiwe irengero mu buryo bw’amayobera imodoka zabo zitoragurwa ku gasozi
22-07-2020 saa 20:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11026 | Ibitekerezo

Mu bihugu bitandukanye ku isi hari abantu bagiye baburirwa irengero ku buryo kugeza ubu nta muntu ushobora gusobanura uko byagenze nubwo imodoka zabo bagiye zitoragurwa ku gasozi.

Ntabwo haramenyekana niba ari abajura babaga bagamije kwiba izi modoka, bakabanza kurigisa ba nyirazo hanyuma bakaza guhura n’imbogamizi zituma batabasha kugeza izo modoka aho bazijyanye cyangwa niba ari ba nyirazo bahuraga n’ibibazo bagasiga izo modoka aho zagiye zitoragurwa.

10. Izimira rya Kristi Krebs

Uyu mugore wari ufite imyaka 22, wo muri Leta ya California yaburiwe irengero tariki 9 Kanama 1993. Yakoraga akazi ko gukora no gucuruza pizza ahitwa Fort Bragg, agakora amanywa agasimburwa nijoro. Ku mugoroba w’umunsi yaburiyeho yavuye mu kazi yatsa imodoka arataha ariko ntabwo yageze mu rugo.

Ku munsi wakurikiyeho imodoka ye yasanzwe ahantu mu byondo yahaheze. Abapolisi bagerageje gushakisha babona inkora y’amaraso barayikurikira bageze hagati barayibura. Mu modoka ye basanzemo imwe mu myenda Kristi yari yambaye. Inkuru ye irangira gutya, imyaka irenga 27 yose irashize ntawe uramuca iryera, nta wuzi niba yarapfuye cyangwa niba akiriho.

Igiteye urujijo kurusha ibindi ni uko atari ubwa mbere byari bimubayeho kuko mu 1990 nabwo imodoka ye yafashwe mu byondo, ayivamo mu gitondo bamubona ari kuzerera mu muhanda. icyo gihe yagize ikibazo cyo mu mutwe baramuvura ibisubizo bya muganga bigeraho byerekana ko yakize.

9. Damon Hunter, kwiyahura ?

Tariki 21 Ukuboza 1991, mu ishyamba ry’ahitwa DeKalb muri Leta ya Alabama mu giti hejuru habonetse umurambo w’umusore uri hagati y’imyaka 18 na 25 bikekwa ko yiyahuye. Mu gusaka uwo murambo wari waramaze kwangirika ku buryo abaganga bemeje ko wari uhamaze amezi 4, basanze yari afite amadorali 60.

Nta cyagombwa nta kimwe yari afite mu myenda yari yambaye. Mu iperereza polisi yibutse ko mu kwezi kwa 9 muri uwo mwaka muri ako gace yahasanze imodoka yo mu bwoko bwa Ford Escort itangira gutekereza ko byagirana isano.

Polisi yasanze iyo modoka ibona icyangombwa cy’amavuko cyanditseho ko ari icya ‘Damon Hanter’. Icyaje guteza urujijo ni uko polisi yasanze icyo yangombwa ari igihimbano. Kugeza ubu ntabwo haramenyekana imyirondoro yizewe y’uyu musore wasanzwe mu mugozi.

8.Izimira rya Gregory Keith Mann Jr.

Mu 1997, umusore w’imyaka 20 wakoraga mu kigo gicuruza imodoka zo mu bwoko bwa ford, tariki 10 Gicurasi yagurishije imodoka 2. Imwe yagombaga kuyishyikiriza uwayiguze muri wikendi. Uwo munsi yajyanye n’inshuti ze mu kabari, bigeze hagati azibwira ko agomba gutaha kare akajya ku nzu yakodeshaga kuko yari afite gahunda yo guhura n’uwaguze iyo modoka saa sita na 15 z’ijoro akayimuha.

Inshuti ze basangiye zivuga ko zimuheruka amavuka kuri esikariye y’akabari banywereyemo. Bukeye bwaho imodoka ford yatashyemo ari nayo yagombaga kujya guha uwo mu kiriya basanze iparitse ku nzu yakodeshaga ariko we ntabwo yari ahari nta nurongera kumuca iryera kugeza ubu. Inzobere mu bijyanye n’iperereza zivuga ko

7. Izimira rya Jeramy Brut

Muri 2007, umugabo witwa 33 Jeramy Burt yabaga ahitwa Boise, Idaho, aturanye n’uwahoze ari umugore we bari baratandukanye, akabana n’umukobwa we, uwahoze ari umugore we yitwa Kim.

Nubwo bari baratandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko bakomeje kubana neza ku buryo hari amahirwe ko bashobora kuzongera gusubirana.

Ku mugoroba wa tariki 11 Gashyantare, Jeramy yatiye Kim imodoka yo mu bwoko bwa ‘Mercury Cougar’ avuga ko agiye gusura mugenzi we. Nyuma Kim yakiriye ubutumwa mu byiciro bitandukanye buturutse kuri Jeramy buvuga ko yapanze kuzimira akajya gutangira ubuzimabushya.

Jeramy n’iyo modoka baburiwe irengero kuva uwo mugoroba. Umuryango wa Jeramy uvuga ko uyu mugabo atari gupanga kuzimira ngo asige umukobwa we, kandi uyu muryango ushidikanya ko ziriya sms zoherejwe na Jeramy ubwe.

Nyuma y’amezi atatu imodoka ya Kim ‘Mercury Cougar’ yari yarabuze yabonetse mu butayu bw’ahitwa Owyhee mu kidaturwa ariko ntihaboneka ikimenyetso kiganisha ku irengero rya Jeramy.

Umuntu wari ufitanye ikibazo na Jeramy ni Jeannie Braun wari warigeze kuba umwavoka we mu gihe cy’urubanza rwa gatanya. Jeannie yageze aho akunda uyu mugabo Jeramy, ariko Jeramy yaje kumenya ko Jeannie hari ibyo akora binyuranyije n’amategeko afatanya n’ubugenzacyaha ashyira ahagaragara ibimenyetso byatumye Jeannie akatirwa igifungo cy’umwaka umwe muri gereza. Nubwo ariko bigaragara ko Jeannie ariwe muntu wari ufitanye ikibazo na Jeramy nta kimenyetso kigaragara kigaragaza ko yaba yaragize uruhare mu izimira rya Jeramy.

6. Izimira rya Sherri Holland

Tariki 16 Kanama 1996, umukobwa w’imyaka 34 witwa Sherri Holland yakije imodoka avuye mu karuhuko ku musenyi ahitwa Flagler muri Leta ya Florida atashye iwabo muri Atlanta. Ntabwo yageze muri Atlanta ahubwo yaburiwe irengero. Mu buryo bw’amayobera.

Nyuma y’iminsi 9 , ‘BMW’ imodoka y’uyu mukobwa wakundaga gukora urugendo ari kumwe n’imbwa ze ebyiri yabonetse mu muhanda ipine y’imbere yarabwase nyuma yo gukandagira umusumali.

Imbwa imwe yabonetse ku ntera y’ibirometero 3 uvuye aho imodoka yabonetse, indi mbwa iboneka yarishwe.

Sherri yakoraga akazi ko gucungira umutekano abantu ku giti cyabo. Abakoranaga nawe bavuga ko yari afite ingeso yo gufata amashusho mu ibanga abakiriya be. Iperereza ryagaragaje ko ikindi kibazo uyu mukobwa yari afite ari uko yari afitanye umubano w’ibanga(urukundo) n’umugabo ufite umugore. Mbere y’uko aburirwa irengero yiteguraga gushyingiranwa n’uwo mugabo ariko bigenda biguru ntege kuko uwo mugabo yari afite undi mugore.

Haje kuboneka umutangabuhamya wemeza ko yabonye Sherri apakurura ibikapu mu modoka ye abyimurira muri pickup y’umweru. Nubwo abagenzacyaha bashoboye gukusanya aya makuru yose kugeza ubu babuze irengero rya Sherri.

5. Urupfu rw’amayobera rwa Don Kemp

Umugabo w’imyaka 35 witwa Don Kemp, yakoreraga muri New York akazi ko kwamamaza, yaje gukora impanuka isura ye irangirika atangira kubura amasoko. Afata icyemezo kwimukira Wyoming. Tariki 16 Ugushyingo 1982 imodoka yo mu bwoko bwa Chevy Blazer yabonetse iparitse iruhande rw’umuhanda moteri yaka, imiryango ifunguye hanagaragara ibirenge by’aho Kemp yagiye akandagira ariko we ntiyaboneka.

Ibipapu bye n’imwe mu myenda ye byabonetse hafi y’aho imodoka ye yabonetse gusa hari isogizi rye ryabonetse ku ntera ya kilomtero 10 uvuye aho imodoka ye yabonetse.
Nyuma y’imyaka 4 yabonetse ibisigazwa by’umubiri we biboneka hafi y’aho imodoka ye yabonetse. Kugeza aha wagira ngo ibintu birasobanutse ariko aha siho ruzingiye. Igitangaje nuko mu mezi make nyuma y’iboneka ry’imodoka ye hari umukobwa wavuze ko Don amwandikira ubutumwa bugufi akanamuhamagara. Inzego z’umutekano zakurikiranye iyo telefone zisanga ni iya Mark Dennis, abwira polisi ko ibyo bintu ntacyo abiziho, nyamara wa mukobwa yavugaga ko ijwi rya Don arizi neza.

4.Ibura rya Thomas Nuzzi

Muri 2001, umusaza w’imyaka 52 witwa Thomas Nuzzi wakoraga akazi k’ubuforomo ahitwa Bethel muri Alaska yaburiwe tariki 18 Kamena, bimenyekana tariki 19 imodoka ye ya Jeep ibonetse ku bilometero 10 uvuye kuri motel yabagamo.

Kamera zo ku muhanda kumugoroba wa tariki 18 zafashe imodoka ye yinjiramo abantu babiri umugabo n’umugore ubwo yari inyuze kuri sitasiyo ya essence.

Nyuma habonetse abatangabuhamya bemeza ko aba bantu babiri bari bagerageje kwinjira mu modoka ya Nuzzi tariki 15 Kamena ariko ntibyabakundira.

Umukozi ukora muri motel Nuzzi yabagamo yavuze ko mu gitondo cyo ku wa 19 umunsi ibura rye ryamenyekanye, umukozi yinjiye mu cyumba cya Nuzzi asangamo umugabo atazi uwo mugabo ahita ategeka uwo mukozi gusubiza inyuma.

Mwishywa wa Nuzzi yafashe telefone ya Nuzzi ahamagara abantu bose Nuzzi yari afite muri telefone bose bamubwira ko uwo muntu witwa Thomas Nuzzi ntawe bazi.

Igitangaje kurenza ibindi ni uko kuva muri 2001 kugeza ubu Thomas Nuzzi nta muntu urongera kumuca iryera, ndetse n’abantu babiri umugabo n’umugore binjiye mu modoka ye ya Jeep bakaba batarongera kugaragara.

3.Izimira rya Paige Renkoski

Mu 1990, umukobwa w’imyaka 30 witwa Paige Renkoski yafashe imodoka ya nyina ajyana nyina ku kibuga cy’indege ‘Detroit Metropolitan Airport’ avuyeyo ajya gusura inshuti ye Canton abona gufata umuhanda yerekeza iwabo Akemos.

Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko babonye Paige yaparitse imodoka iruhande rw’umuhanda avugana n’abagabo babiri b’abirabura bo muri Amerika.

Bakomeza bavuga ko uyu mukobwa abo bagabo bamufashe amaboko nyuma bose baburirwa irengero imodoka isigara aho.

Polisi yageze aho iyi modoka yari iri isanga ikofi y’uyu mukobwa n’inkweto ze biri inyuma y’imodoka. Imodoka yari yagiritseho gato inyuma nta kindi kimenyetso cyari aho.

Ntawakwemeza niba abo bagabo babiri baragize uruhare mu ibura rya Paige. Polisi yakoze iperereza isanga abo bagabo babiri bari abagororwa bari kurangiza igifungo bakatiwe. Polisi yabuze ikimenyetso gihuza ibura ry’ uyu mukobwa Paige n’aba bantu yasanze ari imfungwa. Kugeza ubu Paige ntabwo araboneka.

2. Ibura rya Lee Young

Lee Young yari umuyobozi wa banki ahitwa Scottsdale, muri Leta ya Arizona. Tariki 4 Gicurasi 1990, yaririye muri resitora yo Scottsdale ahava 12:30, iyo saba nibwo aheruka kugaragara.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 56, nk’umuyobozi wa banki yari yamenye ko banki ayobora ikorana ihererekanyamafaranga mu ibanga n’amatsinda acuruza ibiyobyabwenge atumira ishyirahamwe ry’abacuruza ibiyobyabwenge ngo bamufashe mu iperereza.

Ku munsi wakurikiyeho imodoka ye ya Lincoln town yabonetse mu butayu ku ntera ya kilometer 150 yatwitswe. Kuva avuye muri resitora kugeza bwije telefone ye yahamagawe inshuro 3, ihamagara inshuro 1. Undi Lee yahamagaye ni umugore wanze kuvugana nawe.

Uretse kuba umuyobozi wa banki Lee yari n’umucuruzi w’amashenete. Mu modoka ye yatwitswe hasanzwemo ishenete igura arenga 1000$.

Muri iyo modoka ntabwo hagaragayemo ivarisi y’impapuro n’ibyangombwa bya Lee. Aha niho umuntu yahera akeka ko ibura rye rifitanye isano n’ihererekanya ry’amafaranga ritemewe hagati y’abakozi ba banki ye n’abacuruza ibiyobyabwenge ariko nta kimenyetso gifatakita kibihamya kiraboneka kugeza ubu, kandi imyaka ibaye 30 Lee aburiwe irengero.

1. Ibura rya Jim Sullivan

Jim Sullivan yari umuririmbyi, akaba umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa gitari yatangiye kuririmba mu 1960 mu ntangiriro ya za 1970 yasohoye alubumu zitandukanye.

Mu mwaka wa 1975 ku itariki 4 Werurwe yavuye Los Angles afata urugendo ari mu modoka ye ya Volkswagen Bug, ku munsi wakurikiyeho yageze muri Mexico asanga polisi iri kugenzura ko hari abatwaye ibinyabiziga banyoye ibiyobyabwenge, polisi yaramuhagaritse ibona afite intege nke igira ngo yabikoresheje imupimye isanga nimuzima ariko afite ikibazo cy’umunaniro.

Polisi yamugiriye inama yo kujya gucumbika muri hoteli Mesa yo muri Santa Rosa kugira ngo aruhuke. Mu gitondo cyakurikiyeho imodoka ye yabonetse ku bilometero 42 uvuye kuri iyo hoteli. Imodoka yari ikinze, moteri izimije. Mu modoka imbere harimo ikofi ye, gitari n’urufunguzo rwa hoteli. Bisa n’aho icyumba yafashe atakirayemo.

Aho imodoka ye yabonetse ni hafi y’umuryango w’abitwa aba-genettis bavugwaho gukorana n’udutsiko tw’amabandi (mafias).

Hari amakuru avuga ko Jim mbere y’uko aburirwa irengero hari abamubonye aganira n’abantu bo mu ba-Genettis. Amaze kubirirwa irengero alubumu ze zarakunzwe kurusha mbere. Hari amakuru avuga ko Jim Sullivan yaba yarashimuswe n’ibivejuru.

“The Trail Went Cold” by Robin Warder


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA