AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gen Muhoozi yahawe Ipeti riruta ayandi yose ,yamburwa Inshingano yari afite muri UPDF

Gen Muhoozi   yahawe Ipeti riruta ayandi  yose ,yamburwa Inshingano yari afite  muri UPDF
4-10-2022 saa 12:44' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2059 | Ibitekerezo

Muhoozi Kainerugaba yazamuwe mu mapeti, ahabwa irya General ari na ryo riruta ayandi yose, ariko yamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda.

Ni amavugurura yakozwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, wazamuye uyu muhungu we mu mapeti ariko akamwambura inshingano yari afite.

General Muhoozi Kainerugaba, yasimbuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, na Gen Kayanja Muhanga na we wazamuwe mu mapeti akuwe ku rya Maj Gen agahabwa irya Lieutenant General.

Muhoozi asimbuwe kuri uyu mwanya nyuma y’amasaha macye ashyize kuri Twitter ubutumwa bwateje impagarara avuga ko we n’igisirikare cya Uganda, bafata Kenya mu byumweru bibiri gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA