AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Haratutumba intambara hagati y’ingabo za Congo na Angola

Haratutumba intambara hagati y’ingabo za Congo na Angola
29-06-2022 saa 10:23' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3413 | Ibitekerezo

Ingabo za Angola ziraregwa gufunga umupaka uhuza iki gihugu na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kasaï mu gace ka Kamako.

Ingabo za Leta Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu myiyerekano (Photo Archives)

Ni umwuka mubi wakuruwe n’iyirukanwa ry’abasirikare ba Angola ku butaka bwa RD Congo ubwo binjiraga bakuriye abagore bahinga muri Angola hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi.

Ubwo aba basirikare ba Angola binjiraga ku butaka bwa Congo bahise basubizwa inyuma n’uburakari bwinshi bahise bagota umupaka uhuza ibihugu byombi banahagarika urujya n’uruza.

Guy Mafuta Umudepite mu rwego rw’igihugu mu Ntara ya Kasaï yanditse kuri twitter ko “Abanya Angola bahisemo kwirukana Abanyekongo mu buryo budasanzwe.”

Depite Mafuta avuga ko iki kibazo cy’abaturanyi kigomba gukemurwa byimazeyo kidateje intambara.

Kuva kuwa 28 Kamena 2022 ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi unyuze ku mupaka wa Kamako bwahagaze, abasirikare bararebana ay’ingwe ku buryo isaha n’isaha barasana mu gihe nta gikozwe.

Nimugaruka tuzabica, tubahohotere, tubafate ku ngufu tunabakorere n’ibindi bikorwa bibangamira ubuzima bwa muntu, aya ni amwe mu magambo bivugwa ko yavuzwe na bamwe mu bashinzwe umutekano muri Angola bavuga ko badashaka abo bahinzi ku butaka bwa Angola.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA