Mugihe imitwe irwanya Leta ya Congo ibarizwa mu burasirazuba iherereye mu mujyi wa Nairobi, mu biganiro na Guverinoma ya DRC, byo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’I kigihugu, umutwe wa utatumiwe muri ibi biganiro, uyu mutwe wa M23 wo uri kwerekeza mu mujyi wa Sake.
Ikinyamakuru cyo muri Congo cyitwa Magzote kivuga ko izi nyeshyamba za M23 zamaze kuzengruka Kalengera-Tongo- Mulumbi- Chumba- Kabarozi zerekeza i Saniceti, hagati aho agace ka Bwiza kerekeza muri parike ya Virunga nako kari mu maboko ya M23
Benshi bafite ubwoba ko umuhanda wa Sake-Goma ushobora gufungwa, dore ko kuva Sanecet hari umuhanda uturuka muri parike ya Virunga ugana Sake werekeza i Kihonga ku isoko ni nko muri kilometero 27 mu burasirazuba hakaba m’uburengerazuba bwa Goma.
Biravugwa kandi ko hari imirwano yabereye I Rugali ahitwa Kakomero na Bisoke hagwa abasirikare benshi.