AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hari umutwe w’inyeshyamba wasabye M23 inkunga

Hari umutwe w’inyeshyamba wasabye M23 inkunga
25-11-2022 saa 05:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4409 | Ibitekerezo

Umutwe w’inyeshyamba FFM (Freedom Fighters Movement) watangaje ko ukeneye ubufasha bwa M23 mu guhagarika ivangura ririmo gukorerwa Abatutsi muri Teritrwari ya Masisi.

Ubusabe bwa FFM buje bukurikira ibikorwa by’ivangura n’iyicarubozo rikomeje gukorerwa abatutsi muri Teritwari ya Masisi. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Nibwo Gen de Brd Hassan Mugabo uyobora ingabo za Leta muri Teritwari ya Masisi yatanze itangazo asaba abatutsi bose batuye muri Masisi kwihutira kujya ku nsengero,amashuri , amavuriro n’ahandi hahurira abantu benshi. Yakomeje avuga ko utazakora ibyo nk’uko bitegetswe azafatwa nk’ushyigikiye M23 azahigwa byaba na ngombwa akicwa nk’umurwanyi wa M23.

Ibi byamaganiwe kure na M23 binyuze mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibi birimo gukorwa n’Ingabo za leta ari ivangura rigamije gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside nk’uko byagendaga mu Rwanda mu mwaka 1994.

Umuyobozi w’Umutwe wa FFM, Gen Ngabo Moise avuga ko biteguye kwakira ubyufasha bwose , ndetse avuga ko mu gihe M23 irafata icyemezo cyo gutangiza ibitero byinjira muri Masisi biteguye gufatanya nayo mu guhagarika ibikorwa by’ivangura rikomeje gukorerwa abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umutwe wa FFM washinzwe muri Mata 2022, ukaba ufite ibirindiro i Kilimahiro muri Masisi. Ugishingwa abatuye Masisi babanje kuwitiranya na M23, kuko muri iyi minsi aribwo M23 yari yatangaje ko yabaye ihagaritse imirwano mu buryo bw’agateganyo.

Ivomo:Rwandatribune


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA