AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibihugu by’ Afurika bikize ku nsengero n’ imisigiti bigakena ku nganda n’ amavuriro

Ibihugu by’ Afurika bikize ku nsengero n’ imisigiti bigakena ku nganda n’ amavuriro
16-12-2019 saa 11:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1388 | Ibitekerezo

Inkuru yakozwe n’ ikinyamakuru kibanda ku nkuru zivuga kuri Afurika, ivuga ko iyo umuntu atembereye mu bihugu by’ Afurika hafi muri buri gace asanga gafite insengero n’ imisigiti bigezweho nyamara inganda, amavuriro n’ amashuri ari bike. Iyi nkuru yifashishije urugero rwa kimwe mu bihugu bikize cyane muri Afurika,Nigeria. Muri Nigeria hari insengero nyinshi n’ imisitigi ariko imihanda myiza, amashuri n’ amavuriro ni mbarwa.

Ubuzima bw’ Abanijeriya benshi ni ukwizera gukizwa n’ abapasiteri,Imana n’ ibitangaza.

Raporo y’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko 5,6 % by’ ingengo y’ imari ya Nigeria aribyo bikoreshwa mu buzima mu gihe Uganda ikoresha mu buzima 11% by’ ingengo y’ imari.

Ni mu gihe muri 2001 aribwo Abuja muri Nigeria hasinyiwe amasezerano y’ Afurika yunze ubumwe asaba ibihugu by’ Afurika gushora mu rwego rw’ ubuzima 15%.

Kimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Nigeria giherutse gutangaza ko kuva muri 2001 aya masezerano yashyirwaho umukono, ingengo y’ imari nini Nigeria yashoye mu buvuzi ari 5,95%.

Ni mu gihe kandi iki gihugu cyugarijwe no kutagira abaganga bahagije bari mu kazi nyamara ishyirahamwe ry’ abaganga muri iki gihugu NMA rigaragaza ko abadogiteri 40% ari abashomeri, bituma bamwe muri bo bigira gushaka akazi mu mahanga.

Minisitiri w’ abakozi n’ umurimo muri Nigeria Dr. Chris Ngige we avuga ko abaganga Nigeria ifite bahagije ati “Abajya gushaka akazi mu mahanga bazajya binjiza amadovize”

Bishop David Oyedepo washinzwe Living Faith Church yujuje urusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu 50 000, mu gihe mugenzi we Paul Eneche washinze Dunamis International Gospel Church we yubatse urusengero rufite salle yakira abantu ibihumbi 100.

Ikinyamakuru enlightenmentafrica.com cyatangaje Nigeria aho kubaka ibikorwaremezo bihindure imibereho myiza y’ abaturage ishyira imbaraga mu gutera inkunga ingendo nyoboka mana zijya muri Arabia Soudite (I Maka) n’ I Yeruzalemu muri Israel.

Muri 2017 Guverinoma ya Nigeria yatanze 376,774,125 z’ amadorali y’ Amerika itera inkunga abaturage bayo bagiye mu rugendo nyobokamana rw’ abayisilamu i Maka.

Muri iki gihugu ibitaro bifungurwa ku mwaka ni bike cyane ugereranyije n’ insengero zitahwa. Ibitaro bidahagije biri muri Nigeria nabyo ntibifite ibikoresho bihagije. Ahari wenda Imana Nigeria n’ abaturage bayo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA