Abashakashatsi bo mu kigo ‘National Institutes of Health’ bavumbuye ikintu gishya, ko produit zikoreshwa mu kurambura umusatsi zongera ibyago byo kurwara kanseri y’ ibere.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore ibihumbi 46 bugaragaza ko gukoresha amavuta arambura umusatsi no gukoresha produits zihindura umusatsi umutuku zizwi nka ‘teintures’ igihe kirekire byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ ibere ku kigero cya 60%.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru International Journal of Cancer, aho bigaragaza ko ibi byago byiyongera bitewe n’ ibara ry’ uruhu. Ibi byago biri kuri 7% gusa ku bagore n’ abakobwa b’ abazungu.
Dr Alexandra White, umuyobozi w’ ikigo cya Leta zunze ubumwe cyakoze ubu bushakashatsi agira ati “Mu bushakashatsi bwacu twasanze gukoresha kenshi produits zitunganya imisatsi byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ ibere by’ umwihariko ku Banyamerikakazi b’ abirabura”.
Abakoze ubu bushakashatsi batanga inama yo gudakoresha kenshi izi produits kandi n’ igihe zikoreshejwe bigakorerwa mu nzu zitunganya imisatsi bigakorwa n’ inzobere muri byo.
Mu Rwanda ibitaro bya Butaro bivura kanseri bivura bitanagaza ko umubare w’ abarwayi benshi byakira ari abarwaye kanseri y’ ibere.