Umutwe wa M23 uravuga ko Ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’Imitwe y’inyeshyamba zirimo FDLR bagabye igitero ku birindiro byawo mu gace ka Kitshanga .
Nk’uko bitangazwa n’uyu Mutwe , wavuze ko ibi bitero byagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 aho cyakozwe n’Ingabo za Congo n’imitwe nka FDLR, Mai Mai,CODECO,Nyatura,Acpls na PARECO.
Bu butumwa uyu mutwe washyize hanze wavuze ko uhagaze bwuma kandi ifite ubushobora bwo kubarwanya no gukomeza kwirwanaho mu gihe cyose waba ugabweho igitero
Ibi bibaye nyuma y’uko no mu mpera z’Icyumweru gishize uyu mutwe nabwo watangaje ko wagabweho ibitero n’ingabo za Congo zifatanyije n’iyi mitwe y’Inyeshyamba.
Ni ibitero byaje kwigambwa n’Ingabo za Congo yazavuze ko zambuye uyu mutwe uduce 3 wari warafashee gusa nyuma uyu mutwe waje kubinyomoza uvuga uhagaze bwuma nta hantu wigeze utakaza.