AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imodoka za ‘Land Cruiser’ zitwara abategetsi benshi muri Afurika zigiye guhagarikwa

Imodoka za ‘Land Cruiser’ zitwara abategetsi benshi muri Afurika zigiye guhagarikwa
21-08-2019 saa 14:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8908 | Ibitekerezo

Uruganda rwa Toyota rukora imodoka zo mu bwoko bwa Land Cruiser muri 2022 ruzahagarika gukora imodoka zo mu bwoko bwa Land Cruiser , Fobes Magazine ivuga ko izi modoka zigifite ubushobozi zatangiranye mu myaka irenga 10 ishize.

Land Cruiser ni ubwoko bw’ imodoka bwatangiye gukorwa muri 2008, igura ibihumbi 85 by’ amadorali y’ Amerika.

Jonny Lieberman, umwanditsi mu kinyamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gitangaza inkuru zijyanye n’ imodoka MotorTrend avuga ko Land Cruiser ari imodoka igifite ubushobozi nubwo imaze imyaka irenga 10 itangiye gukorwa.

Ati “Ikora icyo uyisabye gukora kandi yihanganira imihanda mibi”.

Charles Onyango-Obbo, umwanditsi mu kinyamakuru Africapedia aribaza icyo abategetsi ba Afurika n’ abagenerali bazajya bagendamo Toyota nimara guhagarika izi modoka zo mu bwoko bwa Land cruiser.

Abantu batandukanye kuri Twitter bavuga ko Land Cruiser nizimara guhagarikwa abategetsi bazagenda mu zindi modoka gusa hari abasanga inganda zikora imodoka zihenze zihagaze byagabanya ruswa muri Afurika.

Abandi bavuga ko Toyota nihagarika gukora Land cruiser bizatuma abategetsi bo muri Afurika bashyira imbaraga mu kubaka imihanda myiza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA