AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impinduka mu rugamba rwa M23, na RUD Urunana bakuyemo akarenge

Impinduka  mu rugamba rwa M23, na RUD Urunana bakuyemo akarenge
3-09-2022 saa 06:58' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3815 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko FDLR ikuyemo abarwanyi bayo mu bufatanye na FARDC, RUD Urunana nayo yakuye abarwanyi mu gace ka Busanza yari ifite ibirindiro.

Ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa kane taliki ya 1 Kanama 2022. Ibi kandi bikaba byemejwe n’Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile yo mu Karere ka Binza mu kiganiro bwagiranye n’isoko y’amakuru ya Rwandatribune.

Umutwe wa RUD Urunana kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro wari waje kwifatanya n’ingabo za Leta ya Congo FARDC mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba za M23 zikomeje kwagura ibirindiro muri Teritwari ya Rutshuru,muri Kivu y’amajyaruguru .

RUD Urunana ikaba yaraje guhabwa inshingano zo gukumira M23 kugirango idafata umupaka wa Kitagoma na Ishasha , zikaba ari inshingano yafatanyaga n’umutwe wa FPP Abajyarugamba.

Nk’uko byaje kugendekera imitwe yose y’inyeshyamba z’aba Mai Mai na FDLR, na RUD URUNANA niko byaje kugenda ubwo baje gufasha FARDC ariko inzara ikabicira ku rugamba ndetse n’abarwanyi babo bakaba barahakubitiwe n’uburwayi bwa Malariya ikomeje guca ibintu muri ako karere.

Umutwe wa RUD Urunana ukuriwe na Gen Faustin Ntilikina wafashe icyemezo cyo gukura abasilikare bawo mu gace ka Karambo ni mu birometero 70 uva mu mujyi wa Bunagana,ukaba ukirindiriye ibindi byemezo Ubuyobozi bwa FARDC muri Operasiyo Sokola II buzafata.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA