AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Indege yaburiwe irengero nyuma y’amasaha make ihagurutse i Kavumu

Indege yaburiwe irengero nyuma y’amasaha make ihagurutse i Kavumu
12-09-2022 saa 07:17' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2114 | Ibitekerezo

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari indege nto yari irimo abantu batatu n’imizigo yaburiwe irengero.

Amakuru dukesha Reuters avuga ko iyi ndege yabuze kuwa Gatandatu. Ni nyuma y’uko byari biteganyijwe ko igomba kugwa ku Kibuga cy’Indege kiri mu gace ka Kasese mu Ntara ya Maniema.

Ubuyobozi bw’iyi ntara bwatangaje ko ibikorwa byo gushakisha iyi ndege byatangiye.

Iyi ndege yahagurutse ku kibuga cya Kavumu i Bukavu kuwa Gatandatu mu gitondo.

Nyuma ibijyanye n’itumanaho byaje guhagarara, abayirimo ntibabasha gukomeza kuvugana n’abari ku kibuga cy’indege.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA