AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Iyi niyo migi isurwa cyane kurusha indi yose ku Isi

Iyi  niyo migi isurwa cyane kurusha indi yose ku Isi
5-09-2019 saa 15:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6071 | Ibitekerezo

Kuva muri 2009 ba mukerarugendo basura imigi biyongereyeho 76% mu Isi nk’ uko bigaragazwa na Kampani yitwa Mastercard ikora ubushakashatsi ku bukerarugendo.

Umujyi wa Bangkok wo mu gihugu cya Thailland umaze imyaka 4 ikurikiranye ariwo wa mbere usurwa na ba mukerarugendo benshi nk’ uko bigaragazwa na ‘Mastercard’s Global Destination Cities Index’.

Muri 2018 Bangkok yasuwe na ba mukerarugendo miliyoni 22.78 biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2019, baziyongeraho 3,34%.

Ba mukerarugendo basura umujyi wa Bangkok biganjemo abaturuka muri : u Bushinwa, u Buyapani,Koreya y’ Epfo, u Buhinde, Ubwongereza.

Mu mujyi wa Bangkok ahantu hakurura abantu benshi n’ ahitwa ‘Grand Palace’, ‘Wat Arun’ ‘Damnoen Saduak Floating Market’.

Urutonde rw’ imijyi 10 isurwa cyane ku Isi

1. Bangkok, muri Thailand isurwa na miliyoni 22.78 ku mwaka
2. Paris, muri France isurwa na 19.10 ku mwaka.
3. London, mu Bwongereza isurwa na miliyoni 19.09 ku myaka.
4. Dubai, muri United Arab Emirates isurwa 15.93 million international overnight visitors
5. Singapore isurwa na miliyoni 14.67
6. Kuala Lumpur, wo muri Malaysia usurwa na ba mukeragendo b’ abanyamahanga bagera kuri 13.79 ku mwaka
7. New York wo muri USA usurwa na miliyoni 13.60 ku mwaka
8. Istanbul wo muri Turkey usurwa na miliyoni 13.40 ku mwaka
9. Tokyo wo mu Buyapani usurwa na 12.93 ku mwaka
10. Antalya nawo muri Turkey usurwa na miliyoni 12.41 ku mwaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA