Urwego rushinzwe kugenzura imikino y’ amahirwe mu gihugu cya Kenya rwatangaje ko ibyapa byamamaza imikino y’ amahirwe n’ urusimbi byahagaritse ndetse ko nta muntu w’ icyamamare wemerewe kugaragara atanga ubwo butumwa.
Tariki 30 Mata nibwo uru rwego rwatangaje ko ruhagaritse ubwoko bwinshi bwo kwamamaza byatumaga urusimbi n’ imikino yo gutega bibona amakiriya.
Mu buryo bwo kwamamaza imikino y’ amahirwe bwahagaritswe harimo kwamamaza ku byapa, kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga no kwamamaza ku maradiyo na televiziyo hagati ya 6 za mu gitondo na saa yine z’ ijoro.
Leta ya Kenya ivuga impamvu yahagaritse ibikorwa byo kwamamaza imikino y’ amahirwe ari mu rwego rwo kurinda abantu kuba imbata z’ iyi mikino.
Umuyobozi w’ agateganyo ushinzwe urwego rwo gutega(Betting Board acting director) Liti Wambua yavuze ko umuntu ukeneye kwamamaza iyi mikino azajya asaba uburenganzira.
Yagize ati “Ubwoko bwose bwo kwamamaza urusimbi bugomba kuba bwasuzumwe bukemezwa kandi hakaba harimo ubutumwa buburira abantu ko bigira ingaruka zirimo no kuba imbata yabyo”
Liti Wambua yavuze ko ubutumwa buburira abantu ku ngaruka z’ iyi mikino bugomba kuba bungana na 1/3 cy’ ubutumwa bwamamaza kandi niba ari ubutumwa bwanditse ubutumwa buburira abantu bugomba kwandikwa mu nyandiko igaragara kimwe n’ uko ubutumwa bwamamaza bwanditse.
Abantu b’ ibyamamare muri iki gihugu barimo Macdonald Mariga, Joey Muthengi, Janet Wanja, na Carol Radull ntibemerewe kugaragara mu matangazo yamamaza imikino y’ amahirwe.
Aya mabwiriza mashya asohotse mu gihe hashize ukwezi Minisitiri w’ umutekano Fred Matiang’i asabye uru rwego kugenzura niba imikino y’ amahirwe ikurikiza amategeko.
Minisitiri Fred Matiang’i mu ntangiriro za Mata yagize ati “Kugira ngo tubereko ko nta mikino dufite, tariki 1 Nyakanga 2019, impushya zose z’ imikino y’ amahirwe zizahagarikwa, kereka nibishyura imisoro yose.”
Yavuze ko 76% by’ urubyiruko rwa Kenya rwatwawe n’ imikino y’ amahirwe.