AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

M23 yahaye ubutumwa bukomeye Umusirikare wari utwaye indege yarashe ku birindiro byayo

M23  yahaye ubutumwa bukomeye Umusirikare  wari utwaye indege yarashe ku birindiro byayo
9-11-2022 saa 10:56' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 8452 | Ibitekerezo

M23 yahaye ubutumwa Umusirikare wa FARDC wari utwaye indege yintambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yarashe mu baturage n’ibirindiro byayo bya Tchanzu.

Pte Takoy wa FARDC yashimwe n’abatari bake ndetse afatwa nk’intwari y’igihugu , nyuma y’uko ku munsi w’ejo ariwe wari utwaye indeye y’indwanyi ya FARDC yarashe ku birindiro bya M23 mu bice bya Jomba,Tchanzu, Musungati na Runyoni.

Igitangazamakuru Goma 24 kibogamiye kuri M23, cyanditse ko ubuyobozi bwa M23 bwageneye ubutumwa bwihariye Pte Takoy warashe abasivili akanatwika ibirindiro byayo.

Muri ubu butumwa ubuyobozi bwa M23, bwasabye uyu musirikare ko mu gihe yaba yitegura kugaruka kubarasaho, agomba kuza yazeye ku muryango we kuko ngo kugaruka bizakunda ariko gusubirayo ari muzima byo bitazashoboka.

Baragira bati :”Mubwire uwo musirikare muto warashe abaturage bacu mu gace ka Jomba ko nagaruka agomba kuza asezeye ku muryango we.Ntituzemera ko ako kanyugunyugu atwaye kongera kwinjira mu matware yacu.”

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, FARDC yatangiye kugaba ibitero byo mu kirere mu bice gigenzurwa na M23. Ibitero by’indege bihosheje hahise hakurikiraho urugamba rwo ku butaka , aho abasirikare ba FARDC bazanye n’itsinda ry’imitwe y’inyeshyamba basakirana na M23, birangira ibasubije inyuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA