AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mafoto : Byari udushya mu birori by’umuhungu wa Perezida w’u Burundi wasoje ayisumbuye

Mu mafoto : Byari udushya mu birori by’umuhungu wa Perezida w’u Burundi wasoje ayisumbuye
6-12-2020 saa 11:48' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 13900 | Ibitekerezo

Umuhungu wa Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Allwin yakoze ibirori by’akataraboneka ubwo yasozaga amashuri yisumbuye byitabirwa n’abanyacyubahiro barimo abo mu muryango we by’umwihairko umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Ndayubaha Angeline.

Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, ahaherereye ishuri rya Lycée du Lac Tanganyika aho uyu musore yigaga amashuri yisumbuye.

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, nyuma w’uyu musore yatangaje abinyujije kuri Twitter ko yishimiye kwitabira ibirori byo gusoza amashuri yisumbuye kuri uyu muhungu we.

Umufasha wa Perezida Ndayishimiye yifurije ishya n’ihirwe umwana wabo ndetse n’abandi basoje amashuri kuri iri shuri rikunze kwigaho abana b’abakomeye mu Burundi.

Mu bandi bitabiriye ibi birori hari harimo abo mu muryango wa Perezida Ndayishimiye barimo abavukana n’uyu musore ndetse na nyirakuru witwa Hakizimana Madeleine.

Uyu ni umuhungu wa Perezida Ndayishimiye uyobora u Burundi

Ndayishimiye Allwin asinye ku mpamyabumenyi ye imbere y’abarimu bamwigishije


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA