AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Museveni ubwo yari i Kigali muri CHOGM yari atewe Coup d’Etat, Gen Elwelu arahagoboka

Museveni  ubwo  yari  i Kigali  muri CHOGM yari atewe Coup d’Etat, Gen Elwelu arahagoboka
27-06-2022 saa 13:42' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 10786 | Ibitekerezo

Hari amakuru avuga ko ubwo Perezida Museveni yari ari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu bivuga Icyongereza, CHOGM, umwe mu basirikare bakuru yizera yaramutabaye aburizamo Coup d’état.

Byari bigiye kumugendekera nk’uko byigeze kugenda taliki 25, Mutarama, 1971 ubwo Dr. Apollo Militon Obote wayoboraga Uganda yari yitabiriye CHOGM yabereye muri Singapore umusirikare mukuru mu ngabo ze witwa Idi Amin akamuhirika.

Umwuka wa Politiki n’uwa gisirikare wari muri Uganda muri kiriya gihe usa n’umwuka uri yo muri iki gihe.

Hari ikinyamakuru cyo muri Uganda kiba gifite amakuru yihariye arimo n’ay’iperereza kivuga ko muri iki gihe ibintu bitifashe neza mu ngabo za Uganda.

Abashakaga guhirika Museveni bari babibariye neza kubera ko bashakaga kubikora mu gihe n’Umugaba w’Ingabo za Uganda Gen. Wilson Mbadi yari ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya.

Umwungirije witwa Lt Gen Peter Elwelu yamenye iby’uko hari abashakaga gukora iriya coup bitwaje ko Museveni na Mbadi batari bari mu gihugu, hanyuma afata ingamba zaburijemo kiriya gikorwa.

Gen Elwelu yategetse abasirikare bakuru kubwira abo bayobora ko guhera ku wa Gatatu taliki 22, Kamena, 2022 bagomba kuguma mu bigo byabo, buri wese mu kazi ke kuzageza ku gihe cyagenwe.

Iri bwiriza ryategekaga ko nta musirikare mukuru ugomba kuva mu kigo cye kuzageza ‘ibintu bisubiye mu biryo.’

Gen Mbadi yari ari mu ruzinduko muri Kenya mu nama y’abagaba b’ingabo bari bagiye kuganira ku kibazo cya M23 imaze iminsi yarabijije icyokere ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Umusirikare mukuru Gen Peter Elwelu ni umusirikare mukuru wiyemeje kuba indahemuka ku butegetsi bwa Museveni icyo byamusaba cyose.

Aherutse gukoresha imbaraga ahabwa n’itegeko ndetse n’ipeti rye yahawe na Perezida Museveni kugira ngo aburizemo ibisa n’ibyigeze kuba mu mwaka wa 1971.

Amakuru Perezida Museveni yabonye nyuma ya kiriya gikorwa cyaburijwemo, yatumye adataha mu ndege ahubwo aca iy’ubutaka akambika ahitwa Ntungamo kugira ngo abanze yumve neza uko ibintu byifashe.

Yahise atumiza abagize Inama nkuru ya gisirikare kugira ngo bamusobanurire iby’iyo nkuru.

Amakuru ducyesha bamwe mu bazi ibikorwa by’iperereza rya Uganda yemeza ko hari abasirikare bari barigeze kubwira Museveni ko byaba byiza akurikiranye iby’uko hari abasirikare bashaka kumwigumuraho.

Mu buryo busa n’uko byagenze mu minsi micye ishize, mu mwaka wa 1971, Obote yari yaraburiwe ko hari abiteguraga kumuhirika ariko asanga ibyo bitamubuza kujya muri CHOGM.

Kujya yo kwe niko kwatumye intebe yicaragaho yicarwagaho n’undi.

Nyuma yo kumuhirika, abasirikare bahise bafunga ikibuga cy’indege cya Entebbe kugira ngo indege ye utabona aho igwa.

Ibifaro nabyo byatangiye kuzenguruka mu mihanda y’i Kampala gusa hari amasasu macye yumvikanye hafi y’ikigo kigisha abapolisi.

Bidatinze, abasirikare bari bashyigikiye Milton Obote baje kuganzwa, Amin afata ubutegetsi atyo.

Ngibyo ibyari bigiye kuba kuri Perezida Museveni mu minsi micye ishize Peter Elwelu abikoma mu nkokora.

Ivomo:Taarifa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA