Barack Obama n’umufasha we Michelle Obama bagiye mu gace kitwa Borgo Finocchieto karimo inyubako zimaze imyaka 700, mu Butaliyani mu rwego rwo gukomeza kwiryohereza mu kiruhuko cyabo. Ahari barimo kuba, bahishyura arenga miliyoni 12 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Kuva Obama yarangiza manda ze zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo yigaragaje cyane mu bikorwa bya Politike ahubwo yahise abanza gufata umwanya uhagije w’ikiruhuko n’umuryango we, aho bakunze kugaragara mu bice bitandukanye by’isi bagiye kuharuhukira no kwishimana nk’umuryango.
Kuri ubu Obama n’umuryango we bibereye mu gace ka Borgo Finocchieto mu nyubako zimaze imyaka isaga 700 mu Butaliyani, nyuma yo kwitabira inama ikomeye yari yatumiwemo mu mujyi wa Milan ku wa Mbere tariki ya 08 Gicurasi 2017.
Ikinyamakuru La Repubblica, kivuga ko kurara ijoro rimwe muri izi nyubako uko ari 5 Barack Obama n’umugore we bagiye kuruhukiramo, hishyurwa ibihumbi 15 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyoni 12 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, dore ko zigomba kwishyurirwa rimwe n’iyo waba uri umuntu umwe uzirayemo.
Izi nyubako ziri muri aka gace ka Borgo Finocchieto Obama arimo kuruhukiramo n’umuryango we zubatswe mu 1318, zubakwa n’imiryango y’aba Noble Borghese, uyu muryango ukaba ari nawo Papa Paul V yakomokagamo.
Obama na Madamu we Michelle mu buryohe bwo mu gace ka Borgo Finocchieto aho bagiye kuruhukira
Obama n’umuryango bibera mu nyubako zimaze imyaka isaga 700 zubatswe
Imbere muri zi nyubako hasa neza ku buryo buhebuje
Kurara muri izi nyubako bishyura amafaranga asaga Miliyoni 12 mu ijoro rimwe
Izi nyubako zifite Piscine(ubwogero) y’akataraboneka
Muri izi nyubako harimo amasomero akomeye cyane
Uretse n’ubwogero harimo ibibuga by’umupira bigezweho