Perezida Nkurunziza w’u Burundi yatunguranye ubwo yahamagaraga umukobwa we muto Naomie Nkurunziza akamuha ibahasha irimo amafaranga mu rwego rwo kumushimira ko yubaha ababyeyi be ndetse akunda umuco w’ Burundi na siporo.
Perezida Nkurunziza yavuze ko uyu mwana we w’umukobwa w’imyaka 12 ari intangarugero mu rugo,akunda umuco w’ u Burundi na siporo ndetse ngo yubaha ababyeyi be nkuko byatangajwe na televiziyo y’igihugu RTNB.
Perezida Nkurunziza yagize ati “Naomie Nkurunziza ni umukozi cyane,akunda umuco w’Uburundi na siporo.”
Ibi Perezida Nkurunziza yabikoze tariki 1 Gicurasi 2019, aho yanashimiye abakozi ba Leta mu ngeri zitandukanye batanze serivisi nziza zagiriye abantu akamaro ndetse yahembye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi kubera ko ikipe y’igihugu yabonye itike yo kwerekeza muri CAN ku nshuro ya mbere.
Si ubwa mbere Nkurunziza ahembye abagize umuryango we mu ruhame, kuko yigeze guhemba umugore we Denise Nkurunziza, umuhungu we ndetse n’umukozi we wo mu rugo.