AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tanzania : Abasaga 200 baguye mu mpanuka y’ubwato bashyinguwe

Tanzania : Abasaga 200 baguye mu mpanuka y’ubwato bashyinguwe
24-09-2018 saa 08:23' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2918 | Ibitekerezo

Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2018, Leta ya Tanzania yashyinguye abagera kuri 224 baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Victoria, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa.

Ubu bwato bwa bwari butwaye abantu bikubye inshuro enye kubo bwagombaga gutwara , bwarohamye ku wa Kane tariki 20 Nzeri 2018 ubwo bwavaga mu birwa bya Ukara bwerekeza ku kirwa cya Bugolora i Mwanza.

Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa yavuze ko ari umunsi wo kunamira imbaga y’Abanyatanzania yaguye mu kiyaga cya Victoria

Majaliwa yanavuze ko muri aka gace ka Ukara aba bantu bashyinguwemo hazubakwa urwibutso.

Abakora ibikorwa by’ubutabazi baracyashakisha niba mu kiyaga nta mirambo ikirimo, cyane ko hatigeze hamenyekana umubare w’abari mu bwato, gusa bikaba byemezwa ko barengaga 300 mu gihe bwari bufite ubushobozzi bwo gutwara abantu 100 gusa.

Imibare y’abapfuye igaragaza ko ari abagore 126, abagabo 71, abana b’abakobwa 17 ndetse n’abana b’abahungu 10.

Abantu 41 nibo barokotse iyi mpanuka nk’uko ikinyamakuru New Vision kibitangaza.

Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu, Kassim Majaliwa yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko impanuka yatewe n’uko ubwato bwari bwikoreye ibirenze ubushobozi.

Yakomeje avuga ko bamwe mu bashinzwe kugenzura ubwato bwa MV Nyerere bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rikomeje.

Hamaze kuboneka imirambo y’abantu 224

Inzego z’umutekano zafatanyije n’imiryango yabuze ababo ibikorwa byo gushyingura


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA