AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tshisekedi yongeye kwigiza nkana FDLR yitwa urwitwazo rwo gutera Congo

Tshisekedi yongeye kwigiza  nkana  FDLR yitwa urwitwazo rwo gutera Congo
24-09-2022 saa 09:10' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 943 | Ibitekerezo

Mu kiganiro Perezida Félix Tshisekedi yahaye Televiziyo yo mu Bufaransa, France 24, yemeje ko u Rwanda rugira urwitwazo, FDLR itagize icyo irutwaye kugira rwinjire muri Congo.

Iki kiganiro cyatambukijwe kuri YouTube y’iki gitangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Tshisekedi yemeza ko FDLR ntacyo igitwaye ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ati “FDLR, ni urwitwazo “fausse excuse”. U Rwanda rwitwaza ibyo kugira ngo rwinjire muri Congo. Aho ngereye mu kubutegetsi nacyuye amagana y’abarwanyi ba FDLR inshuro ebyiri, cyari ikimenyetso.

Ubu FDLR ni umutwe w’inkehwa (washegejwe) zidafite icyo zitwaye ubutegetsi bw’u Rwanda, FDLR ni ikibazo kuri twe Abanyekongo aho kuba ku Rwanda.”

Tshisekedi yavuze ko FDLR yataye igitekerezo cyo gufata ubutegetsi ahubwo ngo isigaye ari umutwe w’amabandi atega ibico abantu banyura ku muhanda.

Ati “Mfite ikimeneysto, iyicwa rya Ambasaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio wishwe (tariki 22 Gashyanatre 2021), yishwe na FDLR. Ni amabandi asigaye atega ibico ku muhanda, nta gitekerezo cya politiki bagifite cyo kuba bafata ubutegetsi mu Rwanda. Ni urwitwazo, ukuri kuri ahandi, ni byo u Rwanda rukwiye kuvuga.”

Nubwo Perezida Tshisekedi avuze ibi, mu mwaka wa 2019 inyeshyamba za FDLR zagabye igitero mu murenge wa Kinigi, hari tariki 4 Ukwakira, 2019 gihitana abantu 14 bo mu tugari twa Kaguhu, muri Kinigi, no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze.

Abarwanyi 19 mu bagabye igitero icyo gihe barishwe, batanu bafatwa ari bazima. Bavuze ko bavuye muri Congo.

Ukuboza 2019 FDLR kandi yagabye igitero mu Rwanda, ku wa itariki 10 Ukuboza,
2018. Nyuma Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyamakuru ko cyaguyemo abasirikare batatu b’u Rwanda.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ba Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi bagiranye ibiganiro ku buhuza bwa Perezida Emmanuel Macron.

Gusa ubu buhuza bwabanjirijwe n’amagambo, Perezida Felix Tshisekedi yabwiye Iteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ko u Rwanda rwarenze ku masezerano yawo, ingabo zarwo zikinjira muri Congo, muri Werurwe, 2022, ndetse rukanafasha inyeshyamba za M23 haba mu bikoresho no kuziha abasirikare.

Perezidansi ya Congo yatangaje ko muri biriya biganiro bavuganye ku irandurwa ry’inyeshyamba za FDLR ku butaka bwa Congo, no kuba M23 yareka Bunagana, hakayobokwa inzira y’ibiganiro.

Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres aherutse kuvuga ko M23 irusha ibikoresho ingabo za MONUSCO, asaba Congo gukorana n’u Rwanda na Uganda kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo kibe cyakemuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA