AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Bwongereza bwakomanyirije abagenzi baturutse muri Uganda kwerecyezayo

U Bwongereza bwakomanyirije abagenzi baturutse muri Uganda kwerecyezayo
25-06-2021 saa 13:10' | By Editor | Yasomwe n'abantu 590 | Ibitekerezo

Abagenzi baturutse muri Uganda ntibemerewe kujya mu Bwongereza kuva tariki 30 Kamena 2021 kubera itumbagira ry’icyorezo cya COVID-19 muri kiriya gihugu cyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

U Bwongereza bwashyize Uganda mu bihugu bitemerewe guturukamo abagenzi ngo bajye muri kiriya gihugu kubera ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kugaragara muri Uganda.

Muri kiriya gihugu ubu habarwa abantu ibihumbi 75 bamaze gusangwamo ubwandu bw’iki cyorezo ndetse imibare iboneka ku munsi ikaba yarazamutse cyane.

Mu cyumweru gishize, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje guma mu rugo y’iminsi 42 ndetse n’amasaha yo kugera mu rugo yigizwa imbere.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yategetse ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena muri Uganda haba umunsi w’ikiruhuko w’amasengesho y’igihugu ku baganga bahanganye n’iki cyorezo n’imiryango kimaze gutwara ababo.

U Bwongereza bwahagaritse abageni bava muri Uganda nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na zo zihagaritse abava muri iki gihugu.

Abaturage bafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ni bo gusa bemerewe kuva muri Uganda berecyeza mu gihugu cyabo.

Sosiyete y’Ingege y’u Rwanda RwandAir na yo iherutse guhagarika ingendo zerecyeza n’iziva i Entebbe muri Uganda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA