AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubuyapani : Inkangu n’imyuzure bimaze guhitana abasaga 100

Ubuyapani : Inkangu n’imyuzure bimaze guhitana abasaga 100
9-07-2018 saa 12:17' | By Muhire Aime Placide | Yasomwe n'abantu 1523 | Ibitekerezo

Mu gihe izuba riri guca ibintu hano iwacu, mu Buyapani ho bararira ayo kwarika, nyuma y’uko haguye imvura idasanzwe igateza inkangu, aho abasaga ijana aribo bamaze guhitanwa n’ibi biza ndetse hakaba hakiri n’undi mubare munini w’ababuriwe irengero.

Nkuko byemezwa na CNN, nta mvura idasanzwe yari iri kugwa mu Buyapani mu kwezi gushize ariko iki gihugu gikomeje guhura n’ibiza birimo inkangu n’imyuzure byahitanye abantu 87 mu majyepfo y’uburengerazuba bw’iki gihugu, ndetse abandi bagera kuri 13 bakaba bishwe n’indwara z’umutima ndetse n’ihungabana nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga w’Ubuyapani, Yoshihide Suga.

Uduce twa Hiroshima na Ehime two muri iki gihugu cy’Ubuyapani ni hamwe mu hashegeshwe bikomeye n’ibi biza bikomeje kwisasira abatari bacye.

Inzego z’umutekano nka Polisi, Abasirikare n’Abashinzwe kuzimya umuriro bari gufatanyiriza hamwe guha ubufasha bw’ibanze abakozweho n’ibi biza n’ubwo imibare y’abapfuye n’abakomeretse itavugwaho rumwe kuko hari imirambo itaraboneka ikomeje gushakishwa.

Mu gihe ubuyobozi bugishakisha imibiri yaburiwe irengero, ubu abaturage batangiye gukuraho ibyangiritse n’ubwo bigoye kuko uduce tumwe tucyuzuyemo amazi.

Inzu zisaga 1000 zasenywe n’ibi biza ndetse n’izasigaye zihagaze nazo zashegeshwe bikomeye. Inzu zisaga 17,000 zabuze amashanyarazi kandi imirongo ya telephone yakuweho mu duce dutandukanye tw’Ubuyapani.

Amazu yarengewe n’imyuzure

Iyi mvura yakajije umurego mu mpera z’iki cyumweru yatangiye kugwa mu cyumweru cyahize. Imigezi yaruzuye, ibihonomanga bigwira amazu naho imodoka zitwarwa n’amazi. Abasaga miliyoni 2 basabwe kuva mu duce twabo bajyanwa mu duce twizewemo umutekano twateguwe na leta. Bamwe banze gusiga amazu yabo bayaryama hejuru kuko hasi hamaze gutwikirwa n’amazi.

Ikigo cy’itangazamakuru cy’Ubuyapani cyatangaje ko haguye imvura ingana na milimetero 364 hagati ya saa moya na saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 8 Nyakanga mu mujyi wa Uwajima, aho bivugwa ko imvura yahaguye muri iki cyumweru gusa yikubye inshuro 1.5 imvura yaguye muri Kamena.

Abantu basaga 73000 nibo bahawe inshingano zo kwita ku bagizweho ingaruka n’ibi biza.

Umunyamabanga wa Leta y’Ubuyapani, Yoshihide Suga yatangaje ko Leta iri bukore igishoboka cyose abaturage bayo bakagubwa neza ariko kandi ababuza kwegera amazu yabo mu rwego rwo kwirinda ibyago byaterwa nayo.

Amamodoka yatwawe n’imyuzure

Abantu babuze ubuhungiro bamwe bajya hejuru y’amazu yabo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA