AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore wari wahamijwe gutera umwana w’ amezi 6 amaraso arimo VIH/SIDA byarangiye abaye umwere

Umugore wari wahamijwe gutera umwana w’ amezi 6 amaraso arimo VIH/SIDA byarangiye abaye umwere
31-08-2019 saa 10:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5441 | Ibitekerezo

Urukiko rukuru rwa Gulu muri Uganda rwahanaguyeho umugore icyaha yari yahamijwe cyo kwanduza nkana agakoko gatera SIDA umwana w’ amezi 6.

Tariki 6 Nyakanga uyu mwaka nibwo Sylvia Kyomuhangi w’ imyaka 32 yari yakatiwe n’ urukiko rw’ ibanze rwa Kitgum gufungwa imyaka 2 nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwivoma amaraso arimo virusi itera SIDA akayatera umwana w’ amezi 6.

Uru rukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga uyu mugore nyuma yo kumva ubuhamya bw’ abantu 7 bamushinja barimo n’ umudogiteri wapimye Sylivia agasanga afite Virusi itera SIDA.

Uwunganira Slyvia mu mategeko ntiyanyuzwe n’ umwanzuro w’ urukiko rw’ ibanze, ajuririra urukiko rukuru. Umucamanza wo mu rukiko rukuru yasuzumye yitonze ibimenyetso byashingiweho mu guhamya uyu mugore icyaha ahita atega ko uyu mugore arekurwa.

Umucamanza Stephen Mubiru yanzuye ko kuba uyu mugore arwaye SIDA bidasobanuye ko ariwe wayanduje uyu mwana. Ngo nta kimenyetso kigaragaza ko yamuteye amaraso arimo virusi itera SIDA kuko ngo akabyimba umwana yasanganywe gashobora kuba akabyimba gasanzwe.

Umunyamategeko wa Slyvia avuga ko kuba umukiriya we yaragizwe umwere ari intsinzi ku bafite virusi ya SIDA kuko badakwiye guhabwa akato.

Uru rubanza rwakabaye rwarasomwe tariki 15 Kanama 2019 ariko rwimuriwe tariki 29 Kanama kuko tariki 15 ingufuri yo ku rugi rw’ urukiko yanze gufunguka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA