AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umushoferi w’ ambulance yafashwe ayitwayemo amatafari

Umushoferi w’ ambulance yafashwe ayitwayemo amatafari
29-03-2019 saa 19:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5665 | Ibitekerezo

Inzego z’ umutekano mu gihugu cya Uganda zahagaritse ku kazi by’ agateganyo umushoferi w’ imbangukiragutabara wafashwe ayitwayemo amatafari kandi yaragenewe gutwara indembe.

The New Vision yatangaje ko uku kwezi atazahabwa umushahara we wuzuye ahubwo azahembwa igice ndetse ko Goddy Otto atemerewe kurenga imbibi z’ umupaka w’ igihugu igihe cyose ari mu gihano.

Visi Perezida w’ umutwe w’ Abadepite yatangaje ko iki cyaha cyabaye tariki 21 Werurwe 2019.

Amafoto y’ iyi modoka yagenewe gutwara indembe ikaba yarafashwe itwaye amatafari yashavuje bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter.

Emmanuel Muwonge yanditse ati "Ibyabaye muri Uganda, ni uko iyi mbangukiragutabara yo mu karere ka Omoro ikoreshwa mu gutwara amatafari, mu gihe abarwayi bo n’ababyeyi bagiye kubyara batwarwa ku magare n’ingorofani".

Umunyamakuru yanditse ku rubuga rwa Twitter ko uyu muferi yanditse asaba imbabazi. Naho umuyobozi muri Minisiteri y’ Ubuzima ashimira uwafotoye iyo ambulance.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA