AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Umutima wanjye urakomeretse’- Antonio Guterres avuga ku myigaragambyo yakurikiye urupfu rw’umwirabura

‘Umutima wanjye urakomeretse’- Antonio Guterres avuga ku myigaragambyo yakurikiye urupfu rw’umwirabura
3-06-2020 saa 01:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3113 | Ibitekerezo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yavuze ko umutima we ukomerekejwe n’ubugizi bwa nabi buri kubera mu myigaragambyo yamagana ivanguraruhu rikorerwa abirabura muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni nyuma y’uko ku mbugankoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho ya bamwe mu bapolisi bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahohotera abari mu myigaragambyo yamagana urupfu rwa George Floyd.

Nubwo bimeze gutya ariko hari abandi ba polisi bakomeje kugaragaza ko bumva neza akababaro k’abari kwigaragambya nyuma y’urupfu rw’uyu mwirabura witabye Imana nyuma y’iminota irenga umunani umupolisi w’umuzungu amupfukamye ku gikanu.

Mu butumwa, Antonio Guterres yanyujije kuri twitter nawe yagaragaje ko yumva agahinda k’abari kwigaragambya asaba ko kwigaragambya byakorwa mu mahoro, kandi bakumvwa.

Yagize ati “Umutima wanjye ukomerekejwe no kubona ibiri kubera mu mihanda yo mu gihugu kiducumbikiye, mu mujyi wa New York. Intimba igomba kumva, ariko igomba no kugaragazwa mu mahoro kandi abayobozi bakwiye kureka guhangana n’abigaragambya”.

Akomeza agira ati “Mu muryango mugari, urunyurane ni ubukire, aho kuba ikibazo. Ivanguraruhu ni urwango rudakwiye kubaho”.

Antonio Guterres avuga ko abayobozi mu nzego zose mu miryango migari bakwiye guharanira imibanire myiza, bityo buri tsinda rikiyumvano ko rifite agaciro.

Ati “Ibyo bivuze kwamagana ubusumbane n’ivangura, gufasha abatishoboye no guha amahirwe buri wese”.

Atangaje ibi nyuma y’uko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, usanzwe uvugwaho kurangwa n’ivanguraruhu no kwanga abirabura atangaje ko agiye kohereza abasirikare ngo abe aribo bahosha iyi myigaragambyo.

Ibyamamare birimo Rihanna, Beyoncé, Floyd Mayweather, Jr ni bamwe mu bamaze gutangaza byeruye ko bamaganye iyicwa rya George Floyd basaba ko yahabwa ubutabera.

Umuhungu wa nyakwigendera, aherutse gutangariza televiziyo y’Abanyamerika CNN ko uko abantu bahagurukiye kwamagana iyicwa rya se byamukoze kumutima.

Kugeza ubu abapolisi bane bakekwaho ko bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mwirabura rwabaye ku wa mbere w’icyumweru gishize bamaze gutabwa muri yombi. Floyd yishwe ubwo abapolisi bari bagiye kumuta muri yombi bamukekaho gukoresha amadorali y’amiganano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA