Nyuma y’uko Donald Trump adatorewe kongera kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hatangiye kugaragazwa ibyo abantu bakwiye gushingiraho bemeza ko uyu ari we nyamaswa benshi bakunda kwita Antikirisitu (Anti Christ) ivugwa mu gitabo cy’ibyahishuwe muri Bibiliya, hashimangirwa ko ari umukozi wa Satani ukomeye uzageza isi ku mperuka, ndetse hagaragazwa n’isano afitanye cyane n’umubare 666.
Inyandiko y’ikinyamakuru Metro yagarutse kuri ibi, yerekana ko hari umusesenguzi batatangaje amazina wagaragaje ibimenyetso simusiga bikwiye gushingirwaho hemezwa ko Donald Trump ari we nyamaswa ivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’ibyahishuwe
Uyu musesenguzi yabwiye Metro ko nk’uko Bibiliya ibivuga, Antikirisitu azaba ari icyamamare isi yose ishidukira, agaragara nk’umuntu uvuga menshi kandi ufite ururimi rubasha kuvuga abantu bose bakarangazwa n’ibyo avuga. Akomeza avuga ko azaba ari umuntu ugaragaza ko ari we gisubizo cy’ibibazo byose, kandi akumvisha abantu ko afite ububasha bwo kumvikanisha abari barananiwe gushyira hamwe.
Akomeza agaragaza ko Bibiliya igaragaza ko uwo azaba ari umuntu uzavuga ko agiye gushyigikira Israel akanazana amahoro yari yarabuze, kandi akagaragara nk’umuntu ukunda cyane gutegeka. Ibi byose, uyu musesenguzi avuga ko ari byo byakunze kuranga Donald Trump urebye mbere yo gutorwa n’ibyo yatangaje azakora nyuma yo gutsinda amatora ya 2016.
Ikintu gikomeye uyu musesenguzi aheraho agaragaza ko Donald Trump yaba ari we Antikirisitu uvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe muri Bibiliya, ni uko ngo afite aho ahuriye n’umubare 666 ukunda kuvugwaho cyane ko ari ikimenyetso cya Satani. Kimwe mu byo uyu mukuru w’igihugu avugwaho kuba ahuriyeho n’umubare 666, ni inyubako ye iherereye ku muhanda ufite nimero 666 (666 Fifth Avenue).
Iyi nyubako kandi bigaragazwa ko yaguzwe amadolari ya Amerika angana na miliyoni 1.8, nabwo bakagaragaza ko aha harimo umubare 18 kandi ukaba ugizwe na 6 inshuro eshatu, bisobanura ko nabyo byaba birimo 666.
Umuryango wa Trump kandi ngo urimo guteganya kubaka indi nyubako y’akataraboneka yitwa One Journal Square, iyi ikazatwara akayabo ka miliyoni 666 z’amadolari ya Amerika, kandi ngo umwe mu bahanga mu by’ubwubatsi uri mu bize inyigo yayo, yamaze gutangaza ko izaba ifite uburebure bwa metero 203, wazihindura mu rugero rw’uburebure ruzwi nka "Feet" ugasanga ari 666.
Hari ibinyamakuru byinshi byagiye bigaragaza ko Donald Trump yaba ari we Antikiristu
Inyubako izwi nka Trump Tower, nayo uyu musesenguzi yerekanye ko ifitanye isano cyane na Satani, kuko nayo ifite uburebure bwa metero 203 zingana na feet 666, kandi Donald Trump bikavugwa ko yakunze kwibera mu igorofa rya 66 ahanditse 66F, hanyuma bikaba bizwi ko inyuguti ya F ari iya 6 ku rutonde rw’inyuguti (alphabetic order) bityo nabyo bikabyara umubare 666.
Umwaka wa 2016 Donald Trump yatowemo muri manda asoje, nawo ugaragazwa nk’umwaka usesengurwamo cyane umubare 666 kandi ukaba umwaka isi yahawemo inyamaswa izayigusha mu kaga gakomeye. Uyu musesenguzi agaragaza ko 2016 = 666 + 666 + 666 + 6 + 6 + 6, nabyo ngo bigashimangira ko Donald Trump ari we nyamaswa ivugwa muri Bibiliya.
Wowe urabona ute ibyagaragajwe n’uyu musesenguzi ?