AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mafoto : Umusore uherutse guhabwa Ubupadiri afite amaderedi na tatuwaje akomeje gutangaza benshi

Mu mafoto : Umusore uherutse guhabwa Ubupadiri afite amaderedi na tatuwaje akomeje gutangaza benshi
24-12-2020 saa 12:13' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 7740 | Ibitekerezo

Kiliziya Gatolika mu gihugu cya Canada iherutse gutanga Ubusaseridoti ku bapadiri barimo uwitwa Léandre Syrieix watangariwe na benshi kubera imiterere ye irimo kuba afite amaderedi ku mutwe ndetse n’ibishushanyo ku mubiri bizwi nka tatuwaje [Tattoos].

Padiri Leandre Syrieix ufite inkomoko muri Cameroun aho yabaye igihe gito akiri umwana, nyuma ku myaka 19 aza kujya gutura mu Bufaransa aho yari asanze bamwe mubo mu muryango we.

Ku wa 24 Nyakanga 2020, nibwo Padiri Léandre Syrieix ukorera ubutumwa muri Paruwasi Jean Baptiste du Québec, yagizwe umupadiri ku mugaragaro.

Padiri Léandre Syrieix yize amashuri ye muri Petit Séminaire de Port-Gentil muri Gabon, nyuma kandi yizeibijyanye na filozofiya na tewolojiya muri kaminuza ya Laval [Université Laval] yo muri Canada.

Avuga ko yabanje gukora nka injeniyeri mu bikoresho by’ubwubatsi imyaka 6 mbere yo kwinjira muri Grand Séminaire de Québec.

Ni umusore wabyirutse akunda kurangwa no gufatanya n’urubyiruko mu bikorwa byo kuri Paruwasi yabarizwagamo aho avuga ko Umwepiskopi wa Lourdes wigeza kumubaza niba yifuza kuba umupadiri undi nawe akamubwira ko arizo nzozi ze.

Padiri Léandre Syrieix avuga ko kuva kera yari afite umuhamagaro wo kuzaba Padiri, ibintu ngo byatangiye ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Amafoto ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagaragaza ko bishimiye kubona umupadiri wabuhawe kandi hatitawe ku miterere ye, uburyo agaragara n’ibishushanyo biri ku mubiri we.

Ni ibintu bamwe bahuza no kuba imyemerere itagakwiye gutuma umuntu ahinduka ngo yihishe uwo ariwe ahanini babijyanisha no kuba niba akunda kugira Dreads ku mutwe we nta mpamvu yatuma adatanga ubutumwa bwiza kandi nazo azifite.

Padiri Léandre Syrieix avuga ko yahamagawe n’Imana ngo ayikorere mu bwisanzure kandi nta muntu ukwiye kubuzwa gukorera Imana ngo ni uko yambaye gutya na gutya.

Ati "Nibwo buryo bwo gukorera Imana mu bwisanzure bwuzuye."

Umunsi Padiri Léandre Syrieix na bagenzi be bahawe Ubusaseridoti


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA