AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Pasiteri yasabye abayoboke b’itorero rye kumugurira indege ya 4 yo gutemberamo

Pasiteri yasabye abayoboke b’itorero rye kumugurira indege ya 4 yo gutemberamo
31-05-2018 saa 16:11' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3971 | Ibitekerezo

Umuvugabutumwa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Jesse Duplantis uyobora itorero rya Evangelical Charismatic Christian yasabye abayoboke be gukusanya amafaranga akigurira indege ye ya kane yo gutemberamo.

Uyu muvugabutumwa ukomeye cyane umaze kwibikaho indege 33 ze bwite ‘private jet’ yabwiye abayoboke b’itorero rye ko Imana yamubwiye ko azagura indi ya 4 yo mu bwoko bwa Falcoln 7X, ikaba igura miliyoni 54 z’Amadolari y’Amerika ni ukuvuga hafi Miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Pastor Duplantis yakomeje avuga ko ubwo yumvaga ijwi ry’Imana rimubwira ko ngo agiye kugura indi ndege nsha ngo yabanje gushidikanya ariko ngo irongera iramubwira iti “Singusabye ko kuzayiyishyurira, icyo ngusabye ni ukubyizera gusa !”

Nyuma yo kubwira abayoboke be ko bagomba guterateranya bakamugurira indege, yanabishyize ku rukuta rwe rwa twitter aho bitakiriwe neza na bamwe mu bamukurikira kuri uru rubuga.

Benshi mu bamusubije bamunenga bagiye bakoresha imwe mu mirongo iri muri Bibiliya bavuga ko ari ukwikunda ndetse bamwe barerura bamubwira ko ari umuhanuzi w’ibinyoma, ngo kuko umuhanuzi nyawe atatinyuka gucuza intama aragiye utwazo aho kurebamo izikennye ngo azikure mu bukene.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mu Pasiteri w’imyaka 68, yavuze ko indege zigira uruhare runini mu kumufasha kubwiriza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi.

Yagize ati “ Murabizi neza ko ntunze indege 3 kandi nziza kandi zikaba zaramfashije gukora umujrimo w’Imana.Ubu abantu benshi batekereza ko abigisha batagomba gutunga indege, ariko njye sinemeranya n’abatekereza batyo.”

Pastor Duplantis afite indege 3 ze bwite ariko arashaka ko abakirisitu bamugurira iya kane

Pastor Duplantis Jesse ari mu bavugabutumwa bakomeye cyane ku Isi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA