AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umupadiri hamwe n’Umubikira barashinjwa kwica Umubikira wabafatiye mu busambanyi

Umupadiri hamwe n’Umubikira barashinjwa kwica Umubikira wabafatiye mu busambanyi
25-12-2020 saa 09:43' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 10588 | Ibitekerezo

Umupadiri hamwe n’Umubikira bo mu Buhinde, kuwa Kabiri w’iki Cyumweru bahamijwe icyaha cyo kwica mugenzi wabo w’umubikira, wabafashe bari mu bikorwa by’ubusambanyi, bahanishwa gufungwa nyuma y’imyaka 30 bakoze iki cyaha.

Uyu mupadiri witwa Thomas Kottoor n’umubikira witwa Sephy bahamijwe icyaha cyo kwica umubikira w’imyaka 21 witwa Abhaya mu 1992 bazimanganya ibimenyetso.

Aba bihayimana bishe mugenzi wabo nyuma y’uko abafashe bari mu bikorwa biganisha ku busambanyi, bagahita bamwivugana kugira ngo atazabashyira hanze, maze bazimanganya ibimenyetso ku buryo Polisi yo muri icyo gihugu yagize ngo yiyahuye.

Sephy w’imyaka 55 ntacyo yigeze avuga ku byo ubushinjacyaha bumurega mu gihe Kottoor w’imyaka 69 yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ari umwere. Ati “Nta kibi nakoze. Imana iri kumwe na njye.”

Hari kandi n’undi mupadiri witwa Jose Poothrikkayil washinjwe kugirana umubano wihariye na Sephy, wafunzwe ashinjwa kwica uyu mubikira mu 2008 gusa nyuma aza gufungurwa, kubera kubura ibimenyetso bimuhamya iki cyaha.

Urukiko ruvuga ko mbere y’urupfu rwa Abhaya, yabyutse mu gitondo cya kare ku itariki 27 Werurwe 1992 akajya mu gikoni cy’aho babaga gufata amazi muri firigo. Mu gihe yari ageze mu gikoni, ngo yaguye gitumo Kottoor na Sephy bafatanye mu buryo budasanzwe. Ni ko kugira ubwoba batekereza ko azabashyira hanze, bahita bamwica maze umurambo we barawujugunya.

Uyu murambo waje gusangwa mu mwobo muremure wari waracukuwe ngo haboneke amazi.

Iperereza ku rupfu rw’uyu mubikira ryakomeje kugibwaho impaka bikomeye mu Buhinde, nyuma y’uko Polisi yo muri icyo gihugu yanzuye ko yiyahuye. Gusa mu 1993, Ibiro Bishinzwe Iperereza muri icyo gihugu (CBI) byabyukije ikirego bisanga yarishwe ariko ntibyabona ibimenyetso by’uwamwishe.

Nyuma na none mu 2008, urukiko rwategetse ko hakorwa irindi perereza ku rupfu rwe , CBI ifunga Kottoor, Sephy na Jose Poothrikkayil, gusa baza gufungurwa by’agateganyo, urubanza rukomeza bari hanze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA