AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Menya ibintu 10 bitangaje kuri Fidel Castro warokotse ibitero n’imitego 638 by’Abanyamerika

Menya ibintu 10 bitangaje kuri Fidel Castro warokotse ibitero n’imitego 638 by’Abanyamerika
5-10-2020 saa 06:44' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13204 | Ibitekerezo 7

Fidel Alejandro Castro Ruz wahoze ari Perezida wa Cuba watabarutse kuwa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2016 ku myaka 90 yari amaze ku isi, yari yaranditse amateka akomeye nk’umurwanyi uhambaye, umunyepolitiki utavugirwamo kandi uvuga rikijyana, inzobere mu mbwirwaruhame zicengera vuba mu mitima y’abo ashaka ko bamwumva, mbese yabayeho nk’umuntu utangaje cyane. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibintu 10 bitangaje kuri Fidel Castro

1. Fidel Castro yarokotse ibitero n’imitego 638 by’Abanyamerika

Kuri bamwe ni amayobera, ku bandi ni igitangaza cy’Imana, hari ababifata nk’aho haba harakoreshejwe imbaraga zidasanzwe z’indi myuka, gusa uko wabifata kose menya ko ibyabaye kuri Fidel Castro n’Ibiro by’ubutasi by’Abanyamerika, ari ibintu bitangaje kandi bigoye cyane kubyumva. Ni gute Fidel Castro yarokotse ibitero n’imitego birenga 600 ? Ni gute Abanyamerika bazwiho ubuhanga mu by’ubutasi n’ibya gisirikare bamuhushije izo nshuro zose mu gihe cy’imyaka myinshi ? Buri wese ibi arabyibaza ariko kandi ni ibintu kubonera ibisubizo byagorana.

Fidel Castro yatezwe imitego y’ibisasu, ategerwa mu itabi yakundaga ndetse agambanirwa kenshi n’ibiro by’ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika babinyujije mu mugore bakundanaga cyane wari ihabara rye, hakoreshwa uburyo bwinshi ariko bananirwa kumuhitana. Fidel Castro ubwe yigeze kuvuga ati : "Iyaba kurokoka abashaka kukwica byari irushanwa ry’imikino Olympic, nari kuba naramaze kwegukana imidali ya zahabu"

Mu butegetsi bwe kuva mu 1959 kugeza mu 2008, Fidel Castro yayoboje igihugu cya Cuba ubutegetsi butavugirwamo, arwanya cyane yivuye inyuma amatwara ya mpatsibihugu n’uburyo bwa "Capitalism" bw’abanyamerika abatera igihombo maze bituma bamuhiga bikomeye.

Umwe mu mitego yamamaye cyane Fidel Castro yatezwe, ni uwo banyujije ku mugore wari ihabara rye witwa Marita Lorenz bahaye ikiraka cyo kumuroga mu mafunguro. Uyu Marita Lorenz yari yarabaye muri Cuba ari ihabara rya Fidel Castro, aza no kumutera inda ahita amererwa nabi afatwa n’uburwayi. Yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akomoka, maze ibiro by’ubutasi bya CIA bimubwira ko Castro yashakaga kumukuriramo inda. Bamwumvishije uburyo agomba gusubira muri Cuba akica Fidel Castro abikoreye Amerika. Bamusabye ko azashyira uburozi mu binyobwa bya Fidel Castro maze agapfa mu buryo butunguranye. Ibi yaje kubikora ariko Fidel Castro aza kumuvumbura, maze ahita amuhereza imbunda amusaba ko yamurasa akamwica nk’uko yabigambiriye.

Marita Lorenz ubwe nyuma yaje kubisobanura agira ati : "Yafashe imbunda ngirango agiye kundasa, ariko arayimpereza arambaza ngo ntiwaje kunyica ? Hanyuma afata itabi ararikongeza atangira kurinywa, afunga amaso arambwira ngo murase. Yari akinkunda kandi nanjye nari nkimukunda. Nahise nkuramo amasasu ubundi ndamuhobera"

Fidel Castro yatezwe ibisasu n’Abanyamerika, agambanirwa na CIA mu nganda zikora itabi ngo zizakore ibishoboka anywe itabi rikoranye ubumara buzatuma abanyamerika babasha kumuhitana agapfa bitunguranye, agambanirwa mu buryo bwinshi ariko arinda amara imyaka myinshi ku butegetsi Abanyamerika barabuze uko bamuhitana.

2. Fidel Castro ni we wayoboye igihugu imyaka myinshi kurusha abandi bose ku isi atari umwami

Uretse abami bava ku ngoma batagihumeka, nta wundi mukuru w’igihugu wigeze amara imyaka myinshi ku butegetsi nk’iyo Fidel Castro yamaze ayobora Cuba. Fidel Castro yatangiye kuyobora Cuba mu 1959 yitwa Minisitiri w’Intebe ariko ari we ukuriye igihugu, aha hari nyuma yo guhirika ku butegetsi umunyagitugu Fulgencio Batista. Byageze mu 1976 noneho atangira kuyobora yitwa Perezida, kugeza muri 2006 ubwo yashyiraga ubutegetsi mu maboko ya murumuna we Raoul Castro, bivuga ko yamaze imyaka 47 ku butegetsi. Igitangaje ariko, uyu murumuna we yahaye ubutegetsi nawe ni umusaza, kuko ubu afite imyaka 85 y’amavuko.

3. Fidel Castro yaciye agahigo ko kumara umwanya munini avuga ijambo (Speech)

Fidel Castro yanditswe mu gitabo cy’abaciye uduhigo kizwi nka Guinness Book of Records, kuko ari we muntu waciye agahigo ko kumara umwanya munini ageza ijambo (Speech) ku bamukurikiye, ibi akaba yarabikoze tariki 29 Nzeri 1960 ubwo yamaraga amasaha 4 n’iminota 29 avuga ijambo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye.

Iri ariko ntiryari rirerire cyane ugereranyije n’iryo yavugiye mu ihuriro ry’Ishyaka rye mu gihugu cya Cuba, ubwo yamaraga amasaha 7 n’iminota 10 ageza ijambo ku bari bamukurikiye, hari mu mwaka w’1986. Ushobora kwibwira ko abantu bamurambirwaga, nyamara Fidel Castro azwiho kuba yari afite amagambo asize umunyu kuburyo imbwirwaruhame ze zanyuraga cyane imitima y’abazumva bakifuza ko yakomeza kubabwira n’ibindi byinshi.

4. Fidel Castro yari yarabuze umwanya wo kogosha ubwanwa bwe

Ubwanwa bwinshi cyane ni kimwe mu byo abazi Fidel Castro bamwibukiraho. Hari ababifashe nk’umurimbo nyamara ngo we yabonaga atapfa kubibonera umwanya. Fidel Castro yumvaga ntawundi muntu wamukora mu bwanwa abwogosha uretse we ubwe, kandi nanone yumvaga aramutse abwogoshe yajya abwogosha buri munsi, ibyo akumva atazabivamo. Rimwe yagize ati : "Ubaze wasanga kwiyogosha ubwanwa byantwara iminota 15 ku munsi, wakuba mu mwaka ugasanga byibuze byantwara iminota irenga 5.000. Nahitamo kumara uwo mwanya nkora ikindi kintu gifite agaciro kurushaho."

5. Fidel Castro yapangiwe gatanya n’umugore we, ibaruwa z’urukundo zigahindurwamo iza gatanya

Fidel Castro yashakanye n’umugore we wa mbere, Mirta Diaz Balart, mu 1948. Uyu mugore we yari umukobwa ukomoka mu muryango w’abakire, bari bafitanye umubano wa hafi n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Batista wayoboraga Cuba icyo gihe. Babyaranye umwana bise Fidelito mu 1949, ariko baza gutandukana nyuma y’imyaka 7 bashyingiranywe. Ibya gatanya yabo, byatangiye Fidel Castro ari muri gereza, kuko amabaruwa y’urukundo yose Castro yandikiraga umugore we, yahindurwagamo andi mabaruwa avuga ko ashaka ko batandukana, ndetse biza kubaho mu 1955 ubwo Castro yari yarahungiye muri Mexico. Muri macye, gatanya ni umugambi wapanzwe neza n’ubuyobozi bwa gereza Fidel Castro yari afungiwemo.

6. Umwe mu bana ba Fidel Castro ni inzobere mu gukora ibisasu bya kirimbuzi

Fidel Castro Diaz-Balart bakunda kwita Fidelito bishaka gusobanura Fidel muto, akaba ari nawe mfura ya Fidel Castro, yatojwe n’icyahoze ari Guverinoma y’Abasoviyeti yaje kuvamo u Burusiya n’ibindi bihugu bibukikije, akaba ari inzobera mu by’ubumenyi bw’ibisasu by’ubumara bifite ububasha bwo guhindura igice kinini cy’isi umuyonga mu kanya gato.

7. Fidel Castro yahanganye n’aba Perezida 9 ba Amerika

Uretse kuba yaramaze imyaka myinshi ku butegetsi, mu gihe cye Fidel Castro yahanganye bikomeye n’abakuru b’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagera ku 9. Muri abo bose bagiye bagerageza kumuhitana no kumuhirika ku butegetsi bikabananira, Fidel Castro yahanganye cyane na Eisenhower n’abamukuriye bose kugeza kuri Bill Clinton, bakaba barananiwe kumukuraho cyangwa kumwica bamufatira ibihano by’ubukungu. Ibihano biheruka igihugu cye cyahawe, yabifatiwe na George W. Bush, bikaba byari bijyanye no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi ndetse no kubuzwa gukora ingendo kw’abaturage ba Cuba berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

8. Fidel Castro yamenyekanye nk’inshuti ikomeye y’agatabi ariko yaje kuryanga urunuka

Fidel Castro yanyweye itabi imyaka myinshi y’ubuzima bwe, ariko abaganga baza kurimubuza mu mwaka w’1985. Ni umwe mu bazi neza ububi bw’itabi ku buzima bw’umuntu, kuko ubwo yabazwaga ingaruka zaryo, aho kubisubiza mu buryo bweruye we yagize ati : "Ikintu cyiza mbona wakorera aka gakarito k’itabi, ni ukugahamo impano umwanzi wawe"

9. Fidel Castro yoroye inka yahawe igihembo cyo gukamwa amata menshi kurusha izindi ku isi

Fidel Castro yoroye inka zo mu bwoko bwa Ubre Blanca, zaje guhabwa igihembo zinandikwa mu gitabo cya Guinness Book of Records kubera amata zakamwaga menshi mu buryo butangaje, kuko imwe muri izi nka yashoboraga kubona umukamo wa litiro 110 ku munsi umwe. Mu mwaka w’1980, izi nka zaramamaye cyane muri Cuba, abaturage basabwa kuba ari zo borora ngo zibagwirize umukamo.

10. Fidel Castro yubatse amateka mu guca ubujiji muri Cuba

Ubwo yagezaga ijambo rirerire ku mbaga y’abantu bari bateraniye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu 1960, Fidel Castro yavuze ko agiye guca burundu ubujiji mu gihugu cye, abaturage be bose bakaba barageze mu ishuri. Yahise atangiza gahunda yo gukwirakwiza abarimu n’abandi bakozi ba Leta ngo bigishe abandi baturage batazi gusoma no kwandika, maze abasha kugeza igihugu cya Cuba ku rwego rwo kuba gifite abantu 4% gusa batazi gusoma no kwandika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Frank urinzwenayo Kuya 31-07-2021

Kbx presidente wa tanzania tumuhaye ikaze mu rwimisozi igihumbi.muzadushakire amateka ya Nelsoni madiba mandela murakoze

kamanzi Kuya 3-11-2020

Ni intwari cyane ikizabikwemeza ni uko USA yamwangaga,numwe na Kadaffi,Sankara,Lumumba nabandi

Tite ndayambaje Kuya 5-10-2020

Ninawe muntu wahakaniye ibihugu bibiri by,ibihangange ku isi wenyine kubyo byifuzaga gukorera mugihugu cye(URSS n’a USA)

kevin igiraneza Kuya 13-02-2017

rest in peace bro

Nshimyureremyi Jean paul Kuya 29-11-2016

yemwe abantu babaho bagakora ibitangaza arko Fidel Castro aratangaje burya iyumuntu apfuye bakamuvugibyiza burya abayarabayintwari koko murekenatwe duharanire kuba intwari zijuru nidusinzira abamarayikabaturinda bage batangariza abandi bamarayika ko turintwari zijuru murakoze ishoborabyose ibidushoboze.

shema david Kuya 28-11-2016

Jyewe mbandenze nimba ibyo bavuga ari ukuri nz mandela niya koramo

Umutoni Kuya 28-11-2016

Yari umunyamurava kbsa kumufata nk’intwari si ukwibeshya !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA