AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amb. Shingiro aranenga Ububiligi, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage

Amb. Shingiro aranenga Ububiligi, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage
17-05-2019 saa 18:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1347 | Ibitekerezo

Uhagarariye u Burundi mu muryango w’abibumbye (ONU) aranenga ibihugu bitanu mu bigize akanama gashinzwe umutekano ku isi, avuga ko byasabye ko habaho inama itari iteganyijwe ku Burundi.

Ambasaderi Albert Shingiro avuga ko Ububiligi, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage na Pologne biri muri 15 bigize aka kanama ka ONU, byasabye ko habaho inama yiga ku Burundi, ku mpamvu avuga ko izwi n’ibi bihugu gusa.

Abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Amb. Shingiro yavuze ko ari "umugambi mubisha mushya wo kurwanya u Burundi wa bimwe muri ibi bihugu byagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015".

Avuga ko ibi bihugu biri gukoresha imbaraga zabyo mu gutumiza iyo nama itari iteganyijwe, mu gihe avuga ko u Burundi "bidashidikanywaho buhagaze neza".
Iyo nama yari isanzwe kuri gahunda.

Ku ngengabihe y’uku kwezi kwa gatanu y’akanama gashinzwe umutekano ku isi, hariho inama ku kibazo cy’u Burundi izaterana ku itariki ya 28 y’uku kwezi, nkuko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’aka kanama.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, aka kanama katangaje ko intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango izageza kuri aka kanama uko ibintu byifashe mu Burundi.

Aka kanama kavuga ko nubwo ubutegetsi bw’u Burundi buvuga ko ibintu bimeze neza, mu Burundi hakorwa buri munsi ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibihanirwe, cyane cyane ngo bikorwa n’Imbonerakure, umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.

Inyandiko y’aka kanama ivuga ko hari ubwicanyi, kuburirwa irengero kw’abantu, gufunga binyuranyije n’amategeko, kugenzura bikabije imiryango itegamiye kuri leta, gucecekesha no gufunga itangazamakuru ryigenga, aka kanama kagatanga ingero z’Ijwi ry’Amerika na BBC.

Ubutegetsi bw’u Burundi bwahakanye kenshi ibi birego, bukavuga ko mu gihugu hari amahoro n’ituze, ko ibivugwa ari ibigamije guharabika ubutegetsi no gushaka kwivanga mu bireba u Burundi gusa.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA