AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bwa mbere mu mateka, Perezida Kagame agiye kugirana ibiganiro na Donald Trump

Bwa mbere mu mateka, Perezida Kagame agiye kugirana ibiganiro na Donald Trump
24-01-2018 saa 07:55' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3654 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Theresa May, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu bari mu bateganyijwe kugirana ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Amerika, White House ngo Trump na May bazahura kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2018, aho mu biganiro bazagirana bizagaruka cyane ku makimbirane ya Syria na Iran n’uburyo bwo gushaka umuti hagati y’ibi bihugu.

Perezida Kagame yageze I Davos aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, World Economic Forum (WEF), yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama, i Davos mu Busuwisi

Abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakoranira i Davos barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, uw’u Budage, Angela Merkel ; Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ; Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ; Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi n’abandi.

Iyi nama yubakiye ku ngingo enye z’ingenzi zirimo kwihutisha iterambere rirambye, guhuza imbaraga mu nzego zose z’isi, kurenga uburyo sosiyete iri gucikamo ibice no kubaka imiyoborere ihamye mu by’ikoranabuhanga

Umujyanama muri NA, H.R McMaster yavuze kandi ko mu bindi aba bayobozi bazaba bagarukaho ni ikibazo cya Koreya YA Ruguru ku kibazo cy’intwaro kirimbuzi zikorwa n’iki gihugu ari na kimwe mu bikomeje guhangayikisha isi.

Nk’uko Dail Monitor yabitangaje ngo biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018, aribwo Trump azageza ku bitabiriye inama ya WEF ijambo risoza ari nabwo azahura na Perezida Kagame w’u Rwanda aho bazaganira ku bucuruzi, ubuhahirane n’uburyo bwo kwagura umubano w’ibihugu byo mbi.

Perezida Kagame yaherukaga guhura na Trump mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 72 yabaye ku wa 20 Nzeri 2017, Icyo gihe ntibyatangajwe niba hari ibiganiro bagiranye Gusa biteganyijwe ko aba bombi baza kugirana ibiganiro kuri uyu wa Gatanu

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame azageza ijambo ku itangizwa rya gahunda ya Washington Post ku mikoranire n’amahanga mu 2018, anageze ijambo ku bazitabira inama izareba ku kubaka amahoro muri Afurika.

Perezida Kagame na Donald Trump baherukaga guhurira mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA