AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibikubiye mu IBARUWA iteye agahinda Patrice Lumumba yandikiye umugore we mbere y’ uko yicwa

Ibikubiye mu IBARUWA iteye agahinda Patrice Lumumba yandikiye umugore  we mbere y’ uko yicwa
5-01-2019 saa 10:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4663 | Ibitekerezo

Patrice Lumumba, wabaye Minisitiri w’ Intebe wa Mbere wa Repubulika ya Demukarasi ikitwa Zaïre yishwe mu 1961 afite imyaka 36. Iyi twari yishwe tariki 17 Mutarama, umunsi yicwa hafashwe amashusho y’ abamufashe. Ni ingabo zategekwaga na Joseph-Désiré Mobutu wafashe ku ngufu.

Lumumba yarwanyije abakoroni aba inshuti y’ Abarusiya bishobora kuba ari nacyo cyatumye Amerika itamurengera.

Patrice Lumumba yahinduye igihugu mu mezi atatu yamaze ku butegetsi, aharanira ko Afurika ishyira hamwe kugeza abizize. Ubwo yari muri gereza yandikiye abanyapolitiki amabaruwa menshi, umuryango we, n’ inshuti ze avuga ko atewe impungenge ni ibyaberaga mu gihugu cye anabamenyesha ko afite icyizere ko Kongo Kongo n’ Afurika igihe kizagera ntibikomeze gucunaguzwa.

Iyi niyo BARUWA yandikiye umugore we Pauline Lumumba

Ku mugore wanjye nkunda,

Kwandikiye aya amagambo ntazi niba azakugeraho nkiri muzima. Naharaniye ubwigegenge bw’ igihugu cyanjye, icyo ntashikidikanya ni uko tuzabugeraho niyo twatanga ubuzima bwacu. Icyo dushakira igihugu cyacu ni ubuzima bwubashywe, igitinyiro kizira icyasha, ubwigenge buzira kuvugirwamo. Abakoloni b’ Ababiligi, n’ inshuti zabo z’ Abanyamerika ibyo duharanira ntibabishaka na gato.

Bahaye ruswa bamwe mu barwanashyaka bacu, ngo bave ku kuri mu rwego rwo gutesha agaciro ubwigenge. Navuga iki kindi se ? Mfuye, ndi muzima, mfunze cyangwa ndekuwe n’ abakoloni ubumuntu bwanjye nibwo mpa agaciro. Nubwo abaturage ba Congo bakennye, bagaraguzwa agati, ukwemera kwanjye gukomeyeho kandi igihe kizagera bigaraganzure abanzi babo izuba rirase.

Ntabwo turi twenyine. Afurika, Asia n’ abandi mu mfuruka zose z’ isi bamaze kwibohora bari kumwe na za miliyoni z’ Abanyekongo bazaga agasuzuguro kugeza batsinze.

Ku bana banjye nasize, nshobora no kutazongera kubona ukundi. Ahazaza ha Kongo ni heza, icyo mbitezeho ni ukurangiza ikivi giteye ubwoba natangiye cyo guharanira ubwigenge n’ ubusugire, nta gitinyiro nta bwigenge buba buhari, nta bwigenge nta kwishyira ukizana.

Guhohoterwa, gutukwa no kwicwa urubozo ntibizatuma mva kwizima kubera ko nahitamo gupfa aho kubaho mu bwoba. Umunsi umwe amateka azabara inkuru z’ ibihugu byibohoye aho kuba inkuru z’ imijyi za Brussels, Washington, Paris na United Nations. Afurika izaba izabara inkuru yayo amajyaruguru, amagepfo na Sahara izaba ari inkuru y’ ikuzo n’ igitinyiro.

Mwindirira, mugore wanjye ! Nziko igihugu cyanjye kibabaye kizamenya guharanira ubwigenge bwacyo.

Harakabaho Kongo, harakabaho Afurika !


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA