AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inzobere muri Politiki yahishuye ibanga ryatuma Museveni atsindwa amatora ya Perezida

Inzobere muri Politiki yahishuye ibanga ryatuma Museveni atsindwa amatora ya Perezida
6-05-2019 saa 19:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3135 | Ibitekerezo

Andrew Mwenda umunyamakuru w’ umusesenguzi mu bya politiki yagaragaje ko abatavugarumwe na Leta ya Uganda hari ibanga bashobora gukoresha niba bashaka gutsinda Perezida Museveni wa Uganda mu matora ataha ya Perezida.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku mahitamo y’ abaturage mu gutora ‘Research on World International opinion Poll’. Yavuze ko kuba ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda FDC rya Kizza Besigye rinenga uburyo amatora akorwa muri Uganda ari bibi ku bashigikiye impinduka muri iki gihugu.

Andrew Mwenda niwe washinze ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda

Andrew Mwenda yavuze ko Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) afite tekinike nziza ishobora gutuma asimbura Perezida Museveni ku butegetsi.

Yagize ati “Icyo Museveni ashaka ni uko Besigye akomeza kwamamaza ko amajwi azibwa. Naramuka ashobora kugabanya amajwi ye azagira 65% cyangwa 55%. Uyu Kyagulanyi(Bobi Wine) tekinike nziza nigeze mbona. Kyagulanyi asaba abantu kwiyandikisha bagatora kuko ko Museveni ashobora gutsindwa. Ibyo bishobora gutuma abantu bigaragaza byoroshye”.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 2 042 bakuze bwagaragaje ko 90% bafite amarangamuntu naho 10% bakaba batayafite.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Perezida Museveni amajwi ashobora kugira yagabanutse akagera kuri 32%, Bobi Wine yagira 22% mu gihe Besigye yagira 12%.

Andrew Mwenda avuga ko kugira ngo NRM itsindwe byasaba ko abatavugarumwe n’ umutegetsi bigarurira amajwi y’ Abanya-uganda batirirwa bajya gukora bakanigarurira imitima ya bamwe mu barwashyaka ba NRM.

Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva tariki 12 -29 Mata , bukorerwa mu mirenge 240 abajije babazaga uwo babonye wese.

Perezida Museveni bivugwa ko ashobora kuzatsindwa mu matora : Src, Chimpreports

Perezida Museveni amaze imyaka 33 ku butegetsi. Itegeko Nshinga ry’ iki gihugu riherutse kuvugururwa rikurwamo ingingo yavugaga ko Perezida wa Uganda atemerewe gutorwa arengeje imyaka 75. Bivuze ko Perezida Museveni y’ imyaka 74 yemerewe kwiyamamaza mu matora ataha ya 2021 nubwo azaba agize imyaka 76.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA