AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Itariki Perezida mushya w’u Burundi azarahiriraho yamenyekanye

Itariki Perezida mushya w’u Burundi azarahiriraho yamenyekanye
15-06-2020 saa 11:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 910 | Ibitekerezo

Perezida watowe mu Burundi Evariste Ndayishimiye azarahira ku wa Kane. Ni nyuma y’uko urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwemeje ko Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya w’umukuru w’igihugu ajya kuri uwo mwanya hatabayeho inzibacyuho.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze aya makuru, gusa yeretse BBC abayatangaje yongeraho ati : "ufite amakuru".

Kuwa gatanu, urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwategetse ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza ko uwatowe arahira ’vuba bishoboka’.

Kuwa gatandatu, Evariste Ndayishimiye yavuze amagambo ko Pierre Nkurunziza agiye gusimbura "yamuteguye bihagije, yamweretse ibyo yari akeneye kumenya byose".

BBC yabonye ubutumwa yabwiwe ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD batumira abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.

Umwe mu banyamakuru mu Burundi yabwiye BBC ko bamenyeshejwe ko bakwitegura uwo munsi uzabera ku murwa mukuru wa politiki mu ntara ya Gitega.

Ndayishimiye w’imyaka 52, ni umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD kuva mu 2016, umwanya yasimbuyeho Pascal Nyabenda.

Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yinjira mu nyeshyamba za CNDD mu 1995 nyuma yo kurokoka ubwicanyi ku banyeshuri b’abahutu muri kaminuza y’u Burundi muri uwo mwaka.

Bwana Ndayishimiye yari mu ntumwa z’inyeshyamba za CNDD zajyaga mu biganiro by’amahoro na leta yari ikuriwe na Pierre Buyoya.

Ibyo biganiro bitangira Hussein Rajab niwe wari ukuriye uruhade rwa CNDD mu biganiro nyuma aza gusimburwa na Pierre Nkurunziza wakoranaga bya hafi na Evariste Ndayishimiye.

Ibi biganiro byageze ku bwumvikane mu 2000, inyeshyamba za CNDD mu 2003 zishyira intwaro hasi zihinduka ishyaka rya politiki CNDD-FDD ryinjira muri leta.

Mu gusangira ubutegetsi, Evariste Ndayishimiye waje kuba Jenerali majoro yagiye gukora mu biro bikuru bya gisirikare.

Kuva mu 2006 agirwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, nyuma agirwa umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Pierre Nkurunziza.

Kuwa kane narahirira umwanya w’umukuru w’igihugu azaba abaye perezida wa cumi (9) w’u Burundi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA