AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Jean Pierre Bemba yakatiye igifungo cy’umwaka

Jean Pierre Bemba yakatiye igifungo cy’umwaka
18-09-2018 saa 08:33' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1262 | Ibitekerezo

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha,ICC, rwakatiye igifungo cy’amezi 12 uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, wari uherutse kurekurwa n’uru rukiko.

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nzeri 2018 nibwo ICC yatangaje umwanzuro wayo ku kirego cyari gisigaye kuri Jean Pierre Bemba aho yaregwaga guha abatangabuhamya ruswa kugira ngo ntibazatange ubuhamwa bumushinja.

Jean Pierre Bemba yari aherutse guhanagurwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye zo mu mutwe wa MLC hagati y’umwaka wa 2002 na 2003, aho yanahise arekurwa muri Kamena uyu mwaka.

Ikirego yari akurikiranweho nyuma yo guhanagurwaho ibyaha ni icyo guha ruswa abatangabuhamya aho we n’abamwunganiraga mu rukiko byatahuwe ko bahaga abatangabuhamya amafaranga kugira ngo ntibazatange ubuhamwa bumushinja.

Abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bahamije Jean Pierre Bemba iki cyaha, ahanishwa igifungo cy’umwaka n’ihazabu y’amadolari ya Amerika 350,000.

Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iheruyse kwanga kandidatire ya Bemba yo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kubera icyaha yari akurikiranyweho na ICC cyo gushaka kuyobya ubutabera aha ruswa abatangabuhamya.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha,ICC, rwakatiye Jean Pierre Bemba igihano cy’umwaka n’ihazabu y’amadolari ya Amerika 350,000


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA