AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kenneth Kaunda wahirimbaniye Afurika nshya yapfuye ku myaka 97

Kenneth Kaunda wahirimbaniye Afurika nshya yapfuye ku myaka 97
17-06-2021 saa 17:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 763 | Ibitekerezo

Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa Mbere wa Zambia akaba ari n’umwe mu baharaniye impinduka z’Umugabane wa Afurika, yitabye Imana ku myaka 97.

Umugabo w’ubumuntu bukomeye, yashimwaga nk’umwe mu bavuguruye Africa nubwo bwose mbere yabanje kwanga demokarasi y’amashyaka menshi.

Nk’umuntu uharanira ubumwe bwa Africa, yatangije kubaka Zambia nshya, yigenga mu kugena umubano wayo n’amahanga.

Ariko imicungire mibi y’ubukungu yatumye rubanda imureba nabi, maze mu matora yo mu 1991 ntiyongera gutorwa.

Kenneth David Kaunda yavutse tariki 28/04/1924 ku misiyoni iri hafi y’umupaka w’icyitwaga Rodeziya ya Ruguru na Congo.
Se, umunyedini wabitorewe, yapfuye mu gihe yari akiri umwana, asiga umuryango we mu ngorane z’imibereho.

Ariko ubuhanga bwa Kaunda mu mashuri bwamugejeje mu ishuri rya mbere ryisumbuye ryashinzwe muri Roseziya ya Ruguru, nyuma aba umwalimu.

Akazi ke kamugejeje mu ntara ya Copperbelt region, no muri Rodeziya Yepfo -Zimbabwe ubu, aho yarihuye no gutegeka no kuba hejuru y’abandi kw’abazungu.

Kimwe mu bikorwa bye bya mbere bya politiki cyabaye kuba umuntu utarya inyama, mu kwamagana politiki y’uko abirabura bagurira inyama ku idirishya ryabo.

Mu 1953 yabaye umunyamabanga mukuru wa Northern Rhodesian African National Congress ariko iyi yananiwe gushyira hamwe abirabura b’Abanyafurika mu kurwanya ubutegetsi bw’abazungu muri Rhodeziya na Nyasaland.Hashize imyaka ibiri, yarafunzwe, akoreshwa imirimo, aregwa gukwirakwiza inyandiko abategetsi bavuze ko zigumura.

Abonye ko ishyaka yarimo ryananiwe gufata umurongo ukomeye mu guharanira uburenganzira bw’abirabura, Kaunda yashinze irye bwite, Zambian African National Congress.

Mu mwaka umwe gusa ryari riciwe na Kaunda asubizwa muri gereza. Kumufunga byamuhinduye umuhezanguni.

Byageze mu 1960 ari umukuru w’ishyaka rishya United National Independence Party (Unip), maze atewe imbaraga no kujya gusura Martin Luther King muri Amerika, agarutse atangiza imigumuko yarimo gufunga imihanga no gutwika inzu zimwe.

Kaunda niwe ishyaka UNIP ryatanze nk’umukandida mu matora yo mu 1962 yagejeje ku butegetsi bitoroshye ihuriro ryarimo ishyaka African National Congress (ANC).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA