AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kongo yateye utwatsi umwanzuro w’ abakuru b’ ibihugu

Kongo yateye utwatsi umwanzuro w’ abakuru b’ ibihugu
19-01-2019 saa 08:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1956 | Ibitekerezo

Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yamamaganye umwanzuro wafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo y’ abakururu b’ ibihugu bigize Afurika yunze ubumwe wo guhagarika mu gihe kitazwi itangazwa ry’ ibyavuye mu matora ya Perezida yo ku wa 30 Ukuboza 2018 bya burundu.

Ni mu gihe hari hasigaye iminsi mike ko urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rya Kongo rutangaze umwanzuro ku kirego rwagejejweho na Martin Fayulu utarishimiye ibyatangajwe mu majwi y’ agateganyo.

Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende, yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko AU atari yo ikwiriye kugena ibyo Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri RDC rukora.

Yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwigenga ko yaba Guverinoma ya Congo cyangwa AU ntawe ufite ububasha bwo gutegeka ibyo rukora.

Yagize ati “Urukiko rurigenga, kuri twe no ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ntabwo ntekereza ko ari akazi ka leta cyangwa AU ko kubwira urukiko icyo rugomba gukora.”

Akomeza agira ati “Ntabwo nzi niba hari ibihugu aho abantu bashobora kwivanga mu gihe hakurikijwe amategeko, Urukiko ruzakora ibiri byo kugira ngo rugaragaze ukuri, tugomba kurwizera.”

Komisiyo y’ amatora ya Kongo mu majwi y’agateganyo yatangaje ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora n’amajwi 38.57% Martin Fayulu na we wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wagize amajwi ya kabiri 34.83% arabyanga ndetse anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga asaba ko amajwi yongera kubarurwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA