AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Malawi : Umuyobozi yafunzwe azira kwitambika imodoka ya Perezida

Malawi : Umuyobozi yafunzwe azira kwitambika imodoka ya Perezida
16-12-2020 saa 13:30' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 931 | Ibitekerezo

Polisi ikorera mu Mujyi wa Zomba uherereye mu Burasirazuba bwa Malawi yataye muri yombi umuyobozi witwa Linde Kunje ushinjwa kwitambika imodoka zari zitwaye Perezida Lazarus Chakwera.

Uyu muyobozi usanzwe ari komiseri muri Komisiyo y’amatora, ashinjwa kuba ubwo imodoka zari zitwaye Perezida zamunyuragaho mu muhanda yaranze kuva mu nzira.

Ubwo ibyo byabaga, BBC yatangaje ko Kunje yari atwawe n’umushoferi we. Yanze gukura mu nzira imodoka, ayigizayo ubwo imodoka ya Perezida yari imugezeho neza.

Kunje ari muri manda ye ya kabiri nka komiseri muri Komisiyo y’Amatora. Ni umwe mu bari bagize itsinda ryakurikiranye amatora ya Perezida yabaye mu 2019, akaza guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga.

Abakomiseri muri Komisiyo y’Amatora ya Malawi bashyirwaho batanzwe n’imitwe ya politiki. Kunje yari yashyizweho atanzwe n’ishyaka ryahoze ku butegetsi rya Democratic Progressive Party.

Umwaka ushize nabwo Polisi ya Malawi yataye muri yombi umushoferi wa ambulance ashinjwa kwitambika imodoka za Perezida. Uwo mushoferi yaje kurekurwa ataburanishijwe kuko benshi babinenze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA