AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Museveni yakiriye umuhungu wa Nyakwigendera Che Guevara utazibagirana

Museveni yakiriye umuhungu wa Nyakwigendera Che Guevara utazibagirana
15-06-2019 saa 11:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2229 | Ibitekerezo

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yakiriye mu biro bye Camillo Guevara March, umuhungu wa nyakwigendera Ernesto Che Guevara. Che Guevara arazwi cyane mu mateka y’ Isi biturutse ku ntambara yarwanye mu bihugu bitandukanye aharanira impinduramatwara z’ ibihugu birimo n’ igihugu cye cya Cuba.

Camillo Guevara March wakiriwe na Perezida Museveni kuri uyu wa Gatanu yari aherekejwe n’ umugore we Rosa Alizo, ambasaderi wa Cuba muri Uganda Antonio Pubillones, na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Umuhungu wa Che Guevara n’ umugore we bari muri Uganda muri gahunda y’ ubukerarugendo.

Mu guha ikaze Camillo Guevara March, Perezida Museveni yakomoje ku bigwi bya se waharaniye impinduramatwara muri Cuba.

Yagize ati “Ibyo so yakoze turabishima. Ni intwari ikomeye. N’ igihe yari ageze muri Bolivia, nasomye inkuru y’ ukuntu yakomeye ku gitinyiro cye n’ iby’ impinduramatwara. Bimwe mu bitekerezo bye nyuma na nyuma byaje gutsinda”.

Mu izina ry’ abaturage ba Uganda Perezida Museveni yashyikirijwe ‘ishusho yigisha ukwishyira ukizana’ yahawe na Camillo Che Guevara mu rwego rwo kugaragaza umubano mwiza uri hagati ya Uganda na Cuba.

Museveni kandi yashyikirijwe ifoto ya nyakwigendera Ernesto Che Guevara, ishati yo muri Cuba, ikarine byose yahawe n’ abo bashyitsi bari baturutse muri Cuba.
Perezida Museveni yahaye Camillo Che Guevara igitabo cy’ urugamba rwo kubohora Uganda n’ igitabo kigaragaza ubwiza bwa Uganda nk’ uko byatangajwe na The New Vision.

Ernesto Che Guevara yabayeho kuva mu 1928-1967


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA