AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Ali Bongo wa Gabon yahiritswe ku butegetsi

Perezida Ali Bongo wa Gabon yahiritswe ku butegetsi
7-01-2019 saa 09:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1462 | Ibitekerezo

Abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Ali Bongo wa Gabon, saa kumi z’ igitondo kuri uyu wa Mbere bagiye kuri radiyo y’ igihugu basoma itangazo rivuga ko bafashe ubutegetsi.

Ali Bongo ari kuvurirwa muri Maroc ikibazo cyo kwangirika ku imitsi y’ ubwonko. Iki kibazo yakigize mu Ukwakira 2018, abanza kuvurirwa muri Arabia Soudite bigeze aho yimurirwa muri Maroc ari naho yatangaje ijambo risoza umwaka ari.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yanditse ko izi ngabo zatangaje ko zizabikora ziciye mu cyitwa inama y’igihugu igamije gusubiza ibintu ku murongo « conseil national de la restauration ».

Lt Ondo Obiang Kelly ni we wasomye iryo tangazo. Nyuma yo kurisoma radiyo yahise iva ku murongo.

Muri iryo tangazo ingabo zavuze ko zatengushywe n’ubutumwa bwari mu ijambo Bongo yavuze ryo gusoza umwaka riganisha ku gukomera ku butegetsi, ngo harimo kugaragaza ko agifite imbaraga zo kuyobora igihugu kandi ntazo agifite.

Ni muri urwo rwego ngo mu masaha make baza gushyiraho urwo rwego rusubiza ibintu ku murongo.

Perezida Ali Bongo Ondimba

Basabye bamwe mu bakomeye kugana ingoro y’inteko ishinga amategeko. Abo barimo perezida wa Sena n’uwahoze ayoboye abarindaga perezida Bongo, Gen Ntumpa Lebani (waje gufungwa mu 2009 ubwo Bongo yari ageze ku butegetsi.)

Mu batumiwe kandi harimo abahagarariye sendika zitandukanye, abagize sosiyete sivile n’abihayimana.

Izi ngabo kandi ziri gucunga ibijyanye n’ubwikirezi bw’abantu n’ibintu, ibibuga by’indege ndetse n’ububiko bw’amasasu mu rwego rwo kurinda igihugu.
Ingabo zirinda perezida wa Gabon ziratangaza ko zigaruriye radio y’iki gihugu mu rwego rwo gusubiza ibintu ku murongo.

Bibaye mu gihe Amerika itangaza ko yahohereje ingabo zidasanzwe ziryamiye amajanja yo gutabara muri Congo Kinshasa mu gihe haramuka habaye imvururu zikurikira amatora.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yanditse ko izi ngabo zatangaje ko zizabikora ziciye mu cyitwa inama y’igihugu igamije gusubiza ibintu ku murongo « conseil national de la restauration ».

Ibi bibaye mu gihe perezida Ali Bongo ari muri Maroc aho yagiye kwivuza indwara yatewe n’impanuka yagize yo kuviramo imbere mu bwonko mu Kwakira umwaka ushize.

Umuliyetona mu ngabo zirinda Bongo Lt Ondo Obiang Kelly ni we wasomye iryo tangazo. Nyuma yo kurisoma radiyo yahise iva ku murongo.

Muri iryo tangazo ingabo zavuze ko zatengushywe n’ubutumwa bwari mu ijambo Bongo yavuze ryo gusoza umwaka riganisha ku gukomera ku butegetsi, ngo harimo kugaragaza ko agifite imbaraga zo kuyobora igihugu kandi ntazo agifite.

Ni muri urwo rwego ngo mu masaha make baza gushyiraho urwo rwego rusubiza ibintu ku murongo.

Basabye bamwe mu bakomeye kugana ingoro y’inteko ishinga amategeko. Abo barimo perezida wa Sena n’uwahoze ayoboye abarindaga perezida Bongo, Gen Ntumpa Lebani (waje gufungwa mu 2009 ubwo Bongo yari ageze ku butegetsi.)
Mu batumiwe kandi harimo abahagarariye sendika zitandukanye, abagize sosiyete sivile n’abihayimana.

Izi ngabo kandi ziri gucunga ibijyanye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ibibuga by’indege ndetse n’ububiko bw’amasasu mu rwego rwo kurinda igihugu.

Perezida Ali Bongo wahiritswe ku butegetsi yabaye Perezida muri 2009 asimbuye Se Omar Bongo.

Ibiro bya Radiyo na Televiziyo bya Gabon

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA