AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Museveni yisobanuye ku birego ashinjwa byo kwiba imitungo ya Leta no gukiza benewabo

Perezida Museveni yisobanuye ku birego ashinjwa byo kwiba imitungo ya Leta no gukiza benewabo
20-08-2019 saa 07:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3492 | Ibitekerezo

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yamaganye abamunega ko afite imitungo myinshi ashimangira ko imitungo yose afite yayigezeho mu buryo bukurikije amategeko.

Museveni kimwe n’ abandi ba Perezida bamaze imyaka myinshi ku butegetsi afite imitungo myinshi, gusa we avuga ko imitungo afite yayikoreye mbere y’ uko aba Perezida.

Uyu mukuru w’ igihugu anahakana amakuru avuga ko yateje imbere abaturage bo mu gace avukamo kurenza uko yateje imbere abandi baturage ba Uganda.

Museveni ubwo yasubizaga ibibazo by’ abamukurikira ku mbuga nkoranyamba yasubije uwitwa Nsubuga ati “Bwana Nsubuga naguze Rwakitura mu 1967. Amafaranga uvuga nibye ni ayahe ? Ese mfite izihe mbaraga ?

Rwakitura hari ifamu n’ inzu bya Museveni ajya atemberezamo abategetsi n’ abanyamahanga bamwe na bamwe bagakorerayo inama.

Horan Nsubaga ashinja Museveni n’ imiryango akomokamo ko imitungo bafite ari iyo bibye kurenza uko ari iyo bakoreye.

Perezida Museveni ubwo yatemberezaga ambasaderi wa Amerika mu ifamu ye iri Rwakitura

Uwitwa Prossy Nabulime avuga ko bidashoboka ko amasambu yose Museveni afite yaba yarayaguze akavuga ko isambu Museveni afite ahitwa Kisozi ariyo yanyaze guverinoma ya Uganda. Mu itangazo Museveni yashyize aharagara nabyo yabihakanye.

Ati “Mfite ubutaka I Kisozi, nibyo hari ubutaka bwa guverinoma ariko iruhande rwabwo hari n’ ubwanjye naguze mu 1990”.

Akomeza agira ati “Imiryango mvukamo yatangiye kugwiza ubutunzi mu 1966, icyo gihe ni nde wo mu muryango mugari wacu wari ku butegetsi ngo yibe imitungo ya guverinoma, amabuye y’ agaciro, ibitoro, n’ inkunga z’ amahanga ?”

Chimpreports yatangaje ko Museveni yaragaraje ko n’ abandi baturage batari abakomoka Ankole biteje imbere atanga urugero rw’ abaturage ba Kalangala batejwe imbere n’ amavuta y’ amamesa ati “Aba nabo se ni abo mu muryango wanjye”.

Abaturage ba Bundibugyo bari kwinjiza amafaranga menshi avuye mu ikawa na Cocoa bashaka no gutangiza uruganda rwa chocolate, ni abo “mu muryango wanjye ?”

Perezida Museveni ntabwo ikinyamakuru africanhype cyamushyize ku rutonde rw’ abaperezida 10 ba mbere bakize muri Afurika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA