AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Nkurunziza arahagarariwe mu nama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC

Perezida Nkurunziza arahagarariwe mu nama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC
1er-02-2019 saa 09:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3501 | Ibitekerezo

Pierre Nkurunziza , Perezida w’ u Burundi yohereje Visi Perezida wa mbere Gaston Sindimwo kumuhagararira mu nama ya 38 idasanzwe y’ abakuru b’ ibihugu ibera I Arusha muri Tanzania kuri uyu wa 1 Gashyantare 2019.

Iyi nama yagombaga kuba tariki 30 Ugushyingo 2018, irasubikwa kuko u Burundi butari buhagarariwe. Byitezwe ko iyi nama iganira ku ngingo yo kuba Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba ufite ibibazo by’ amikoro kuko hari ibihugu bidatanga umusanzu bisabwa.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yanyomoje amakuru avuga ko umubano utifashe neza hagati y’ u Rwanda n’ u Burundi ari imwe mu ngingo ziganirwaho muri iyi nama.

Amategeko agenga uyu muryango ateganya ko buri gihugu kigomba kuba gihagarariwe kugira ngo inama y’ abakuru b’ ibihugu iterane. Iyi nama irayoborwa na Perezida Yoweli Kaguta Museveni uyoboye uyu muryango. Iyi nama iritabirwa na Perezida Magufuli wa Tanzania, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda, Visi Perezida w’ u Burundi Sindimwo Gaston, Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ inganda wa Sudan y’ Epfo n’ Umunyamabanga Mukuru wa EAC Liberat Mfumukeko.

Inama y’ abakuru b’ ibihugu bigize EAC yasubitswe kabiri mu mpera z’ umwaka ushize. Tariki 30 Ugushyingo 2018 yasubitswe kuko Uburundi butitabiriye kubera impamvu bwavuze ko ari imirimo bwari bufite imbere mu gihugu irimo n’ icyunamo no kuba ngo batari barabimenyesherejwe igihe nk’ uko Perezida Nkurunziza yabyandikiye Museveni. Iyi nama tariki 27 Ukuboza yarongeye irasubikwa ku mpungege z’ uko hari abakuru b’ ibihugu bashoboraga kutitabira kubera iminsi mikuru isoza umwaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA